AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 3 mu Rwanda

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 3 mu Rwanda
17-04-2020 saa 13:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4635 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ ubutabazi Minema yatangaje imvura idasanzwe yaguye mu Rwanda mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 17 Mata yahitanye abantu batatu barimo babiri bo mu karere ka Nyaruguru n’ umwe wo mu mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’ igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko mu minsi itatu ikurikiranye uhereye tariki 17 kugera kuri 20 hazagwa imvura nyinshi kandi irimo n’ umuyqga.

Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura izagera kuri milimetero 10 mu bice bimwe na bimwe by’ igihugu naho umuvuduko w’ umuyaga mwinshi uteganyijwe uzagera kuri metero 5 ku isagonda.

Abahitanywe n’imvura bo mu murenge wa Ruheru ni babiri bazize inkangu. Naho undi wapfuye ni uwo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga uhoraho muri Minema Kayumba Olivier yabwiye RBA ko kuba Leta yarimuye abari batuye mu manegeka byatumye umubare w’abahitanywe n’iyi imvura uba muto mu mujyi wa Kigali.

Minema yasabye abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi yo ku mazu kuko aribyo byatuna iyi mvura igiye kugwa itangiza byinshi.

Iyi mvura yangije umuceri uhinze mu gishanga cyo mu Rwabuye mu karere ka Huye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA