Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko imvura idasanzwe yaguye mu Rwanda tariki 1 n’iya 2 Gicurasi yahitanye abantu 8, ikomeretsa 5 inangiza ibikorwaremezo byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu butumwa iyi Minisiteri yashyize kuri twitter yagize iti “ Tariki ya 1 n’iya 2 Gicurasi, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza ; hapfuye abantu 8, hakomereka 5, inzu zirenga 100 zirasenyuka, imyaka irengerwa n’imyuzure n’imihanda itandukanye igwirwa n’inkangu.”
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko hagati ya tariki 1–10 Gicurasi hateganijwe imvura nyinshi iri hagati ya 90-120 mm mu mujyi wa Kigali, intara y’Amajyaruguru n’uturere twa Rubavu, Nyabihu,Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi itwara ubuzima bw’abantu, yangiza imitungo itandukanye n’ibikorwaremezo.
Ibiza byiganje biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure,inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura. MINEMA irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo :
1.Abatuye ahantu h’amanegeka barasabwa kuhimuka byihuse.
2.Kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.
3.Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi ;
4.Kwihutira kuva mu mazi (mu nzuzi, abareka, abashoye inka, …) igihe imvura itangiye kugwa ;
5.Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi ;
6.Kwirinda gukoresha telephone mu gihe cy’imvura irimo inkuba ;
7.Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta ;
8.Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka ;
9.Gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda ;
10.Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi
11.Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.
Aya ni amwe mu mazu amaze gusenywa n’ibiza mu bice bitandukanye by’u Rwanda
Abo baturajye basenyewe nimvura nibihangane.