AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kamonyi : Igisasu cyaturikanye umusore wagikinishije atakizi

Kamonyi : Igisasu cyaturikanye umusore wagikinishije atakizi
16-04-2021 saa 12:40' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2175 | Ibitekerezo

Umusore wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, yaturikanywe na Grenade nyuma yo kuyikinisha atazi ko ari igisasu.

Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko waturikanywe n’iki gisasu ariko ntikimuhitane, yakomeretse ku rutugu ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Iki gisasu cyaturikanye uyu musore kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, yagikuye mu gisenge cy’inz y’iwabo ubwo yajyaga kuyisana dore ko yari imaze iminsi iva.

Ngo ubwo yari ariho asana igisenge cy’inzu y’iwabo, yabonye akura kaziritseho akagozi ubundi akamanukana agakinisha atazi ko ari igisasu.

Nyuma y’akanya gato, iki gisasu cyatangiye gucumba umwotsi, ubwoba buramutaka ahita akeka ko ari grenade ajya kuyijugunya ariko ihita imuturikana iramukomeretsa.

Nyirandayisabye Christine uyobora Umurenge wa Gacurabwenge, yavuze ko ubuyobozi bwihutiye kugera hariya, bagasanga ari grenade yabaga mu gisenge cy’iriya nzu.

Uyu muyobozi uvuga ari amahirwe kuba itahitanye uriya musore yaturikanye ariko by’akarusho yashoboraga kuzaturikana abasanzwe baba muri iriya nzu ariko Imana ikaba yakize akaboko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA