AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi umunani barakomereka

Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 abandi umunani barakomereka
13-02-2020 saa 08:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10901 | Ibitekerezo 9

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari yikoreye ibiti yagonze imodoka itwara abagenzi inagonga imodoka ya Pick up double kabine ihitana abagenzi 6 n’umushoferi wa Pick up. Iyi mpanuka yabereye mu Nkoto mu karereka Kamonyi.

Fuso ifite purake RAB 845M yari itwawe na Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, yari ipakiye ibiti, imanuka yerekeza Kigali iturutse Muhanga, ibura feri igonga kwasiteri ya Capital ifite purake RAC 178V yari itwawe na Nsengimana Manasseh w’imyaka 38.

Iyi kwasiteri yangiritse cyane hapfamo abantu 6, hakomereka abantu 8. Iyi fuso yanambukiranyije igonga double kabine ya RAC 628S shoferi wayo nawe ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre saa mbili za mugitondo yatangarije UKWEZI ko umuhanda Kigali-Muhanga wabaye ufunzwe ho gatoya mu gihe polisi igitunganya ahabereye iyi mpanuka.

CIP Twajamahoro yavuze ko abakomeretse bamwe bajyanywe ku bitaro bya CHUK. Ati “Muri aka kanya turimo gukora ubutabazi inkomere zimwe zirimo kujyanwa CHUK”.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Mwizerwa said Kuya 14-02-2020

Fuso zihabwe imihanda yazo rwose kuko zizatumara pe!

-xxxx- Kuya 13-02-2020

Umuhanda kigali muhanga bawushyiremo dodani

-xxxx- Kuya 13-02-2020

Umuhanda kigali muhanga bawushyiremo dodani

-xxxx- Kuya 13-02-2020

Umuhanda kigali muhanga bawushyiremo dodani

J Claude Kuya 13-02-2020

Twihanganishije imiryango yabaguye kukamonyi

J Claude Kuya 13-02-2020

Twihanganishije imiryango yabaguye kukamonyi

NP Kuya 13-02-2020

Ariko umuti waba guca Fuso, cyane cyane izihinduye volant! kuko ziraza..kutwica zitumare! niba imodoka..itanemerewe gufatirwa assurance ya tout risque, murumva..ari imodoka!?

Emmanuel Dusabeyezu Kuya 13-02-2020

Ndashimira byimazeyo police yigihugu kubutabazi bwihuse yakoze .

Ababuriye ababo mutiyo mpanuka mukomeze kwihangana.

binel Kuya 13-02-2020

abantu mukwiriye guhaguruka mugasengera abanyu bagiye mu ngendo kuko dayimoni ziba zishaka kwinywera amaraso yo mu muhanda cyane ngaho reba nawe abantu 7 Bose . Imana ikomeze abasigaye naho abapfuye bo imirimo bakoze bakiriho niyo ibereka aho bakwiriye kujya

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...