konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo na Coaster yashyize mu kaga ubuzima bw’abantu - Amafoto

Kamonyi: Impanuka y’ikamyo na Coaster yashyize mu kaga ubuzima bw’abantu - Amafoto
17-01-2019 saa 17:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23048 | Ibitekerezo 3

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Mutarama 2019, impanuka ikomeye yabereye mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Mugomero, iyi mpanuka ikaba ari iy’ikamyo y’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) yagonganye n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster, ubuzima bw’abantu bujya mu kaga.

Ababonye iyi mpanuka iba batangarije ikinyamakuru Ukwezi ko imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Kigali ijya i Muhanga, yageze ku Mugomero ikagongana n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ababibonye bahamya ko ikamyo ari yo yagendeye nabi iyo coaster bikaba intandaro yo kugongana.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, imodoka zikora ubutabazi zajyanaga inkomere kwa muganga. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko abakora ubutabazi bari bakirwana no gukura abashoferi mu modoka kuko zari zangiritse bakabura uko bavamo.

N’ubwo abari bari aho impanuka yabereye bahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko hari abahise bapfa n’ubwo bavuga ko batazi umubare, amakuru ashimangirwa na Polisi ni uko inkomere zajyanywe mu bitaro bya CHUK kuvurwa, kandi ngo bakaba bajyanywe ntawashizemo umwuka nk’uko abaturage babivugaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
KWIZERA Kuya 31-01-2019

IMANA IBAKIRE MUBAYO

JNT Kuya 17-01-2019

IMANA IBAFASHE GUSA ABATWARA IMODOKAZA RETA USANGA BIRARA CYANE BATAZIKO IMPANUKA ITITAKUBUBASHA UHABWA

tina Kuya 17-01-2019

Imana ibakire.mubayo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...