Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo watemye mugenzi we aho kugira ngo hapfe uwatemwe, hapfa uwatemye.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 mu Kagari ka Nyarubuye muri uyu Murege wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi.
Muri iryo joro ni bwo umugabo rita Onesphore yarwanye na mugenzi we Tuyishimire ndetse uriya Onesphore akaza gukubita umuhoro mugenzi we mu bitugu agakomereka bakamujyana kwa muganga na ho uriya wamutemye akaba yahise yitaba Imana akiri ku gasozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Umugiraneza Martha avuga ko byateje urujijo kubona uwatemye mugenzi we ari we wapfuye mu gihe uwatemwe akiri kwitabwaho kwa muganga.
Yagize ati “Ubundi barwanaga ariko nyine haje gupfa utatemwe, ni yo mpamvu byatugoye cyane kumenya ibyo ari byo n’ubu nta kintu turabasha kumenya mu buryo bufatika.”
Ngo ubwo batabaraga bihutiye kujyana uwatemwe mu gihe mugenzi we yari akiri mutaraga ndetse bakaba babanje no kumusaba kumujyana kwa muganga ariko nyuma akaza gupfa.
Uyu muyobozi avuga ko inzego zahise zitangira iperereza ku cyateye buriya bushyamirane ndetse n’icyateye urupfu rw’uriya mugabo.
UKWEZI.RW
Basuzume barebe icyabiteye