AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kanyamuhanda watawe muri yombi yemera ko yishe umugore we akamucamo ibice , yashatse gutoroka araraswa arapfa

Kanyamuhanda watawe muri yombi yemera ko yishe umugore we akamucamo ibice , yashatse gutoroka araraswa arapfa
22-01-2020 saa 12:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 18369 | Ibitekerezo 8

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 rwataye muri yombi umugabo witwa Kanyamuhanda Jean Bosco ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.

Kanyamuhanda yafatiwe mu kagari ka Kavumu, Umudugudu wa Rukandiro umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ariko akomoka mu karere ka Huye umurenge wa Kinazi Akagari ka Sazange ari naho bikekwa ko yakoreye icyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 65 yashakishwaga n’inzego z’umutekano nyuma y’uko habonetse ibice by’umurambo w’umugore we. Umurambo w’umugore we wabonetse ku Cyumweru tariki 19 Mutarama mu mugezi wa Ntaruka ugabanya akarere ka Nyanza n’akarere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yatangarije UKWEZI ko abaturage babonye umurambo mu mugezi wa Ntaruka babanje kugira ngo ni umuntu watwawe n’umugezi kubera imvura imaze iminsi igwa, ashwanyaguzwa no kwikubita ku bitare, ariko ngo nyuma ubuyobozi bwaje kumenya amakuru ko ari umugore wishwe n’umugabo we.

Ati “Guhera ejo nibwo twamenye ko abantu b’iwabo bamenye ko uwo muntu yishe umugore we, umwana wabo yumvise se ashwana na nyina ajya kureba umukuru w’umudugudu,umukuru w’umudugudu aravuga ngo ikibazo tuzakijyamo umunsi ukurikiyeho, ubwo umwana ategereza ko nyina agaruka ntiyagaruka.”

Umwana abuze nyina nibwo ngo yasubiye ku mukuru w’umudugudu amubwira ko nyina yabuze, batangira gushakisha aho yaba aherereye.

Umugabo yahise acika ahungira mu murenge wa Busasama. Abaturage bakomeza gushaka uwo mugore baza kubona ahantu hari amaraso hafi y’urugo rwabo.

Ifoto y’uyu mugabo yahise itangira guhererekanywa ku mbuga nkorambaga mu rwego rwo gushakisha Kanyamuhanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abaturage babwiye ubuyobozi ko Kanyamuhanda ari guhinga mu murenge wa Busasamana ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo yemereye inzego z’ubuyobozi ko ariwe wishe umugore gusa ntabwo haramenyekana icyo bapfuye.

Kanyamuhanda yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya Busasamana nyuma abwira inzego z’umutekano ko agiye kuzereka aho yashyize ibindi bice by’umubiri w’umugore we ageze mu nzira ashaka gutoroka ahita arasawa arapfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Nduwimana Ildephonse Kuya 1-02-2020

Ibi biri muturere twose tw’igihugu, ahubwo hage hakorwa raporo y’ingo zibanye nabi hakiri kare, kugirango turebe uko umubare w’impfu mubashakanye wagabanuka wenda bikazarangira burundu.
BIMAZE KUMENYEKANA ABATAGISHOBOYE KUBANA BAKABA BATANDUKANA.

Nduwimana Ildephonse Kuya 1-02-2020

Ibi biri muturere twose tw’igihugu, ahubwo hage hakorwa raporo y’ingo zibanye nabi hakiri kare, kugirango turebe uko umubare w’impfu mubashakanye wagabanuka wenda bikazarangira burundu.
BIMAZE KUMENYEKANA ABATAGISHOBOYE KUBANA BAKABA BATANDUKANA.

Nduwimana Ildephonse Kuya 1-02-2020

Ibi biri muturere twose tw’igihugu, ahubwo hage hakorwa raporo y’ingo zibanye nabi hakiri kare, kugirango turebe uko umubare w’impfu mubashakanye wagabanuka wenda bikazarangira burundu.
BIMAZE KUMENYEKANA ABATAGISHOBOYE KUBANA BAKABA BATANDUKANA.

Alias Kuya 25-01-2020

Ese ubundi hasubijweho igihano cy’urupfu ko ariyo mpamvu usanga abantu batagitinya kwica abandi. Ajya kwica akabanza kuvuga ngo ndakurangiza njye kurya ibigori (bisobanuye ko we azaba ari ho). Yakoze gushaka gutoroka kuko ubugome no gushinyagura birababaje cyane. 65ans! Yari ategereje inkumi se mama. Terrible.

KWITONDA Antoine Kuya 22-01-2020

Ntibyoroshye pe! Ariko se bagiye batandukana aho kwicana. Imana irengere ingo kuko satani azimereye nabi. Uwo nyine yagomba gupfa, none yari aziko yiruka agasiga urusasu?!

Damascene Kuya 22-01-2020

rwose nibyiza kuba yapfuye uwo mugome kuko ibyo yakoze nindengakamere birababaje kwica umuntu warangiza ukamucamo ibice ukabijugunya mumugezi nimana ntiteze kumubabarira nagende ajye mumuriro utazima

Umutoni samirah Kuya 22-01-2020

Iya muvugiyemo ngo ashake gutoroka yakoze, kuko rwose ibi bimaze kuba ingeso mbi mubashakanye, bumvako nyuma yo kwica bazafungwa. Igihano cy urupfu cyakuweho i Rwanda ariko haraho uba ubona gikwiye😠nkubu nkuyu wamukoreshe iki koko🤔.

Augustin Kuya 22-01-2020

Uwo rwose nta kindi yari akwiye uretse gupfa!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...