AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Karongi: Impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yahitanye ubuzima bwa benshi

Karongi: Impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi yahitanye ubuzima bwa benshi
16-07-2019 saa 09:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6045 | Ibitekerezo 5

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, i Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya kompanyi UGUSENGA yavaga i Kigali ijya i Rusizi, abantu 8 bakaba bahise bapfa abandi barakomereka ariko amakuru ava ku bitaro byajyanyweho inkomere aravuga ko hari abandi bapfuye bageze kwa muganga.

SSP Ndushabandi JMV, umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya za mugitondo, imodoka ikaba yaguye igeze i Bwishyura ahantu hahanamye kuburyo yaguye kure y’umuhanda.

SSP Ndushabandi avuga ko abantu 8 bahise bapfa naho abandi 17 bagakomereka. Ku rundi ruhande ariko, umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kibuye byahise bijyanwaho inkomere, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko hari abahageze bagahita bapfa. Yagize ati: "Abakomeretse bari kugera hano ni benshi ariko hari abo bari kwakira bagahita bapfa, bakomeretse cyane"

SSP Ndushabandi avuga ko imodoka yari ifite akagabanyamuvuduko ndetse ikaba yari inafite icyemezo cy’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga (Controle Technique), hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye impanuka. Gusa avuga ko ibyo byangombwa bidahagije byonyine ahubwo abashoferi nabo bagomba kugira amakenga, kuko hari n’abagera ahamanuka bagakora ibyitwa gutera indobo (Point Mort).

SSP JMV Ndushabandi avuga ko kuba impanuka yabereye i Rubengera saa moya za mugitondo, hatabura no kwibazwa ku masaha yahagurukiye i Kigali ndetse n’igihe uwari uyitwaye byamutwaye mu kuva mu rugo no kwitegura urugendo, kuburyo n’umunaniro cyangwa ibitotsi nabyo bishobora kwibazwaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Niyibizi.jean Kuya 20-07-2019

abobantu.imana.ibakire.mubayo?

Hakizimana emmanueli Kuya 16-07-2019

Twihanganishije ababuze ababo

Cabral Beauté Kuya 16-07-2019

Imana ibakire mubayo

Cabral Beauté Kuya 16-07-2019

Imana ibakire mubayo

Cabral Beauté Kuya 16-07-2019

Imana ibakire mubayo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...