AMAKURU

UKWEZI
pax

Karongi : Umuturage yishe mugenzi we amutemesheje umuhoro amukekaho kumusambanyiriza umugore

Karongi : Umuturage yishe mugenzi we amutemesheje umuhoro amukekaho kumusambanyiriza umugore
9-08-2020 saa 11:18' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3104 | Ibitekerezo 3

Umugabo witwa Habimana Pascal wo mu Kagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yishwe atemeshejwe umuhoro mu mutwe na mugenzi we wamukekaga ko amusambanyiriza umugore.

Aya mahano yabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2020, aho uyu mugabo watemye nyakwigendera yahise aburirwa irengero.

Habimana amaze gutemwa yahise ajyanwa kwa muganga ariko bamugejejeyo basanga yaamze gushiramo umwuka.

Abaturage, inzego z’ibanze na Polisi bahise batangira gushakisha ukekwaho gutema Habimana aza gufatwa kuko ubwo yarangizaga icyo gikorwa, yahise yiruka.

Umwe mu baturage wageze aho ibi byabereye yavuze ko ukekwaho ubu bugizi bwa nabi yaturukanye mu isoko na Habimana amwirukankana.

Ati "Byabaye mu gitondo, baturukanye ku isoko rya Bupfune amwirukankana. Ageze ahari abantu aratabaza, ahagarara azi ko bagiye kuza kumutabara, undi yamugezeho ahita amutema mu mutwe kabiri. Uwamutemye yahise acika ariko aza gufatwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yavuze ko byatewe n’amakimbirane yo mu muryango kuko nyakwigendera yashinjwaga gusambanya umugore w’abandi.

Ati "Nibyo koko Habimana bamwishe bamutemye bikomeye mu mutwe no ku gikanu. Bapfuye ubusambanyi, aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba uwakoze aya mahano yaracyuye umugore w’abandi akaba aribyo bapfaga.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
bimenyimana anastas Kuya 11-08-2020

birabaje kuba hari abanze kureka ubugome

Efent Kuya 10-08-2020

Birababaje, ariko ntibyumvikana ,Nonese ngo uwakoze amahano niwe wari waracyuye umugore w’abandi ?

Efent Kuya 10-08-2020

Birababaje, ariko ntibyumvikana ,Nonese ngo uwakoze amahano niwe wari waracyuye umugore w’abandi ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA