AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kayonza : Arakekwaho kwica umwana umugore we yabyaranye n’undi we afunze

Kayonza : Arakekwaho kwica umwana umugore we yabyaranye n’undi we afunze
18-01-2021 saa 09:54' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 2651 | Ibitekerezo 2

Umugabo wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza arakekwaho kwica ateye icyuma umwana umugore we yabyaranye n’undi mugabo mu gihe we ukekwaho kwica umwana yari afunze.

Uyu mugabo ukekwaho kwica uriya mwana w’imyaka ibiri, asanzwe afitanye n’uriya mugore abana bane.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye saa mbiri z’ijoro (20:00) ryo kuri iki Cyumweru ariko ukekwa yafashwe mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere ubwo yageragezaga gutoroka.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe uriya mugabo yabyaranye abana bane n’umugore we, ariko ko muri 2016 yaje gufungirwa gutema umuntu akamukomeretsa.

Agize ati “Mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.”

Uyu muyobozi uvuga ko uriya muryango wakomeje kubana mu makimbirane bigatuma inteko y’abaturage ikanzura ko batandukana kuko n’ubundi batari barasezeranye mu mategeko.

Ati “Ejo rero yitwikiriye ijoro saa mbiri muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.”

Akimara gukora aya mahano, ngo yahise yiruka, abaturage baramubura aza gufatwa mu ma saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahita ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
hategekimana j cloude Kuya 22-01-2021

uwo mugabo wishe uwomwana akwiyeguhanwa ?urumvako aribinu akora yateguye ?

JOSUE Kuya 18-01-2021

gukubitwa nago aribyo kabisa

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umwali cg se :njye ndi umututsi uriya ni umuhutu ??????

    Mu bantu biyita abahanga muri iki gihugu uretse ibipapuro birirwa barata ngo ni za Master’s cg za PhD abandi ngo ni za Apotre, Dr etc... badasubiza ibibazo abanyarwanda dufite kandi njya numva ngo ni abashakashatsi cg se n’ibyo batangaza aba ari ukuruma bahuha cg bareba hirya no hino, hagire uzahagarara hariya cg hano ansubize ibi bikurikira

    Ambwire nibura ibintu icumi (10) nzasuzuma maze kanaka nsange cg anyemeze ko ari umuhutu

    Ambwire ibintu icumi (10) nzasuzuma maze kanaka nsange ari cg anyemeze ko ari umututsi

    Njya numva bamwe batangira ngo byazanywe n’ababiligi ngo barapimaga(....), Fine
    None se ubwo twiyemeje kugumana ibo by’ababiligi ?

    Nibura se ibyariho mbere y’ababiligi ni ibihe ? ko ndeba twe dusa n’abikundira ibyapimwe n’ababiligi

    Ubu ngubu njyewe nafashe umwanzuro ukulikira niyemeje kurenga ibyo byose nkajya hejuru y’ibyo byose, najye mfite abantu banjye bishwe ariko : umuntu wese uzahemukira, uzaheza, uzica undi amwita umuhutu cg umututsi nzajya mufata nk’ikiremwa giciriritse kiri ku rwego rwo hasi gisuzuguritse imbere ya njye. Sinakubeshya kandi biriho ariko imbaraga bidutwara nk’abatuye u Rwanda mu gupfundura ipfundo ry’ubuhutu cg ubututsi ni imbaraga nyinshi cyaneeeeee dupfusha ubusa kandi twakazikoresheje mu bindi byakubaka igihugu cyacu kurushaho

    Gusa kunyita umuhutu ntacyo bimariye no kunyita umututsi ntacyo bimariye, igifite icyo kimariye ni ibikorwa nakora nanga akarengane ako ariko kose gakorewe uwo ariwe wese w’ikiremwa muntu mu Rwanda cg n’ahandi
    Kurwanya ihezwa mu nzego zose z’ubuzima , imyanya myiza y’akazi ,ihezwa mu bukungu ,ihezwa mu bucuruzi etc..ariko aho bipfira iyo ibibi biba ku bandi ukinumira kuko wowe utabangamiwe cg se utunzwe n’ibyavuye mu karengane k’abandi cg se ufite inyungu muri uko kurengana kw’abandi ubwo niho gucikamo bya bice byo gushyamirana bitangirira , intambara , ubuhunzi, ubwicanyi etc.....

    Muri macye iyo ubona ibibi bivugwa cg bikorwa ukicecekera ukumva ko bitakureba ntacyo uba umariye u Rwanda akndi ingaruka mbi zabyo nawe hari igihe zikugeraho

    Ndangije nzirikana kandi nshimira abantu bahishe abandi muri 1994 baba abazwi n’abatazwi , baba abagororewe cg abataragororewe, baba ababizize cg abagize amahirwe bakarikokana n’abo bahishe, haba abahishe abandi ubu bo bakaba batakiriho abantu nk’abo nibo u Rwanda rukeneye kuko ibyo bakoraga babikoze mu bihe bikomeye bashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi nta nyungu babitegerejeho

    Abo si nabita abahutu cg abatutsi abo nibo bana b’u Rwanda b’indahemuka nyazo kuko ibyo bakoze babasha kubikorera uwo ari we wese n’ahantu aho ariho hose ku isi atari uko yitwa umuhutu cg umututsi cg umuzung cg umwirabura cg ikindi cyose niko imitima-nama yabo yatojwe nuko gusa bazi agaciro k’ikiremwa-muntu nkabo,

    ">Ariko ubundi byatangiye bite ?, ni gute byatangiye umuntu yishyira hariya ati :njye ndi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA