AMAKURU

UKWEZI
pax

Kayonza : Umugore yakubise umugabo we majagu mu mutwe bapfa gucana inyuma

Kayonza : Umugore yakubise umugabo we majagu mu mutwe bapfa gucana inyuma
28-09-2020 saa 22:22' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3625 | Ibitekerezo 3

Umugore ufite imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho gukubita umugabo we majagu mu mutwe akamukomeretsa, bapfa gucana inyuma n’imitungo.

Byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Gishyoza, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usigaye yikodeshereza nyuma yo kurambirwa kubana n’umugore ashinja kumuca inyuma cyane, kuri iki Cyumweru ngo yasubiye mu rugo rwe, umugore amubonye amubaza icyo agarutse kuhakora, barashyamirana birangira amukubise majagu mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yatangaje ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa RIB.

Uyu muyobozi avuga ko ari amakimbirane bari bafitanye, umugabo yari yaramuhunze yaragiye gushaka indi nzu, aje rero amukubita majagu, umugabo yakomeretse ariko yahise ajya ku kigo nderabuzima kwivuza. Ibyo bapfa ni amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yatuma bicana, abasaba kujya begera ubuyobozi n’ishuti z’umuryango mu gihe bagize ibyo batumvikanaho hagati mu muryango.

Uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Ndego, mu gihe ategereje gukorerwa dosiye. Umugabo we yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ndego baramupfuka, akazakomeza gukurikiranwa ari mu rugo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
trent Kuya 29-09-2020

bagabo nabagira inama yo kudashaka abagore ba abanyarwanda kuko baraboheje none nibagishobotse.
Ubishoye najya gushaka azanyurukire mu baturanyi azahakura umugore muzima.

Hurama Kuya 29-09-2020

Abagore kuvisonga !!!! Bimirijwe imbere, nta mugabo ukivuga !!!
Uwo mugore muzarebe ko atazaba umwere !!!
Ikigabo cyataye urugo !!!!

Hurama Kuya 29-09-2020

Abagore kuvisonga !!!! Bimirijwe imbere, nta mugabo ukivuga !!!
Uwo mugore muzarebe ko atazaba umwere !!!
Ikigabo cyataye urugo !!!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA