AMAKURU

UKWEZI
pax

Kayonza : Yamenye ko uwo biteguraga kurushinga yarongowe n’undi ahita yiyahura

Kayonza : Yamenye ko uwo biteguraga kurushinga yarongowe n’undi ahita yiyahura
7-06-2020 saa 16:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6086 | Ibitekerezo 1

Uwihoreye Jean Bosco, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu nyuma yo kubwirwa ko umukobwa bari bamaze iminsi bafitanye umushinga wo kubana yagiye gusura undi musore bikarangira babanye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

Uwihoreye n’uwo mukobwa bari barashimanye ndetse yari yaranamweretse ababyeyi baramushima isezerano ryabo ritinzwa na covid-19.

Mutuyimana Pauline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama aganira na UKWEZI yavuze ko ejo ku wa Gatandatu uyu musore yateze ubwato ageze hagati mu kiyaga cya Rwikwavu abwira abasare ko agiye kwiyahura. ahita asimbuka agwamo.

Yagize ati "Kugeza ubu umurambo turacyawushakisha ntabwo turawubona. Mbere y’uko asimbukira mu mazi yabwiye abasare ko impamvu imuteye kwiyahura ari uko yamenye ko umukobwa biteguraga kubana yasanze undi mugabo bakabana".

Gitifu avuga ko uyu musore n’uyu mukobwa nta butumire bari baratanze. Uyu musore n’umukobwa wamubenze agasanga undi mugabo bakibanira bombi ni abahinzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Anisrey Kuya 9-06-2020

More stories

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...