AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kicukiro : Umurambo w’ umugore wabonetse mu mateke wambaye ubusa iruhande rwawo hari inyundo

Kicukiro : Umurambo w’ umugore wabonetse mu mateke wambaye ubusa iruhande rwawo hari inyundo
7-03-2019 saa 15:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8572 | Ibitekerezo

Mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Kigarama hatoraguwe umurambo w’umugore wari wakuwemo imyenda yo ku gice cyo hasi bikekwa ko yaba yishwe yasinze.

Uyu murambo watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama ahazwi nko mu Gihene.

Ababonye uwo murambo w’uyu mugore bavuga ko aho wari uri mu murima urimo urutoki n’amateke wabonaga ko amateke yavunaguritse bikekwa ko haba habanje kuba imirwano mbere y’uko nyakwigendera yicwa.

Ikindi ababonye uyu murambo bavuga ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu ijosi nk’uwanizwe ndetse iruhande rwe hari inyundo.

Umwe mubari bari aho umurambo wabonetse yagize ati :“Nyine afite inzara gutya mu ijosi hanyuma hari n’inyundo, basize banamutandaraje nyine yambaye n’ubusa ipantaro ye bayitwaye”

Ikindi ababaturage bagarutseho ni uko ngo muri akagace hadutse ibikorwa by’urugomo nyamara ngo abahatuye bakaba batigiramo umuco wo gutabara ndetse ngo ntan’inzego z’umutekano bahabona bagasaba ubuyobozi gukaza umutekano.
Uyu yagize ati : Inahangaha ntabwo bajya batabara n’iyo bagusanga mu nzu, ntago bajya batabara. Uvuza induru ntibagutabare kandi bitwa ngo abanyerondo barahari n’iki..
Undi yagize ati : “Njyewe ino ahangaha mpimukiye vuba ariko kuva mpageze hapfuye abantu babiri ku buryo bishobora kuba ari ikintu cy’umutekano mukeya uba muri akagace. Icyo nakubwira cyo njyewe sinzi niba n’irondo rihaba, mu gihe gitoya mpamaze sindabona abantu barwana ngo mbone umunyerondo atabaye n’iyo aje aza byarangiye. Urebye hano ni nk’agahugu kigenga.”

Uzamukunda Anathalie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigarama utemera ko abashinzwe umutekano baba bagenda biguruntege yabwiye Radiyo Flash ko ibikorwa by’urugomo bitari biherutse muri uyu murenge akemeza ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’abashinzwe umutekano.

Yagize ati :“Baba barimo ariko namwe mubona ko ari hanini ntabwo bahagera urugo ku rugo. Ariko ubwo tubonye amakuru nayo ntabwo twayatesha agaciro. Niba abaturage bavuze ko batabona abanyerondo, twe tuzi ko bakora n’abaraye iki gice turaza kubabaza baba bafite cell komanda babagenzura n’imodoka y’umurenge iba ibagenzura turaza gushyiramo imbaraga noneho muri monitoring ariko icyo twabizeza cyo abanyerondo baba bahari”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Inzego z’ubugenzacyaha nazo zatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare muri uru rupfu.

Ubuyobozi bw’uyu murenge burasaba abaturage kujya batanga amakuru kubitwikira ijoro bagakora ibyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA