AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Abagaragaye muri video bakubita ukekwaho kwiba telefone batawe muri yombi

Kigali: Abagaragaye muri video bakubita ukekwaho kwiba telefone  batawe muri yombi
3-04-2020 saa 07:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10499 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi 2 mu bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga tariki 1 Mata 2020 y’abantu bari inyuma y’inzu bakubita umusore bavuga ko yabibiye telefone.

Byabaye tariki ya 1 Mata 2020, mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Gacyamo Umudugudu wa Kivumu.

Aya mashusho yashyizwe kuri twitter n’uwiyise ‘ibyo birabareba’ abaza niba byemewe ko ukekwaho kwiba akubitwa n’abantu barimo n’inkeragutabara (abanyerondo).

Mu kumusubiza , polisi y’ u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko abantu 2 muri 4 bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera umuturage, bafashwe, abandi baracyashakishwa”.

Ibi bibaye mu gihe nta kwezi kurashira mu karere ka Rubavu, abaturage bakubise umuturage bamunaganitse, bamukekaho kwiba ibitoki. Byaje kurangira bamwe mu bamukubise batawe muri yombi, gusa uwakubiswe yaje kwitaba Imana.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Iti “Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturarwanda mu nzego zose barasabwa kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...