AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Ikamyo itwara peterole yaturitse bayisudira ihitaha babiri

Kigali: Ikamyo itwara peterole yaturitse bayisudira ihitaha babiri
19-07-2019 saa 07:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4016 | Ibitekerezo 2

Abantu babiri bahitanywe n’ iturika ry’ ikamyo itwara amavuta yasudirwaga n’ abakanishi mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro I Gikondo. Ababibonye bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ abakanishi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019, mu masaha y’ igicamunsi. Imodoka yasudirwaga ifite plaque RAD413A. Uretse babiri bapfuye hari undi wakomeretse.

Abapfuye ni umushoferi w’ iyi kamyo Gakwandi Jean Claude w’imyaka 47 wari hejuru y’ itanki yereka umukanishi ahari imyenge, undi wapfuye ni Kamudra Mitanyurwa w’imyaka 59, wari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahiriye muri iki kigega umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru. Kumudra niwe wasudiraga.

Uwakomeretse ni Nahayo Emmanuel umukozi wo mu igaraje wahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

Abaturage bavuga ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ abakanishi kuko ubundi mbere yo gusudira ikigega cy’ imodoka itwara essence babanzaga kucyoza n’ amazi kugira ngo ibishashi by’ umuriro bidateza inkongi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Bella Kuya 24-07-2019

Turashimira inzego zumuteka zikomeje kutwitaho

Dufitimana Israel Dology Kuya 19-07-2019

nibyiza kuba inzego zubuzima zatabaye uwo wakomerets kugira ngo nawe atahaburira ubuzima naho ababuze ababo bakomeze kwihangana

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...