AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Imodoka y’umuhanzi Dj Zizou yafashwe n’inkongi irakongoka n’abayirimo barakomereka

Kigali : Imodoka y’umuhanzi Dj Zizou yafashwe n’inkongi irakongoka n’abayirimo barakomereka
23-11-2020 saa 00:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5544 | Ibitekerezo 4

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020, imodoka u’umuhanzi Iradukunda Zizou uzwi nka Dj Zizou Al Pacino, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka burundu, abari bayirimo batatu bakaba bakomeretse bajyanwa kwa muganga. Polisi yageze ahabereye iyi nkongi y’umuriro imodoka yamaze gukongoka, mu gihe Dj Zizou we byamurenze agafatwa n’ikiniga.

Iyi nkongi yabaye mu masaha yegera saa moya z’umugoroba, yabaye nyuma y’uko Dj Zizou yari yagiye gukoresha imodoka ye i Nyamirambo aho bakunda kwita Tarinyota, nyuma we n’abakanishi bazamuka aho bakunda kwita ku Ryanyuma, mu muhanda ugaza i Karama mu murenge wa Kigali.

Imodoka irenze kuri Sitade ya Kigali, yaje kubura imbaraga ndetse Dj Zizou avamo hasigaramo abakanishi bahatiriza imodoka ngo izamuke maze igeze haruguru ifatwa n’inkongi irashya irakongoka.

REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N’UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :

Iyi modoka yamaze amasaha agera muri abiri ishya akantu ku kandi kugeza ikongotse burundu. Dj Zizou wahageze imodoka ye irimo gushya akabireba n’amaso ye, yanze kugira icyo adutangariza kuko byagaragaraga ko atarabasha kwiyakira. Imodoka yaje gushya irakongoka burundu kugeza ubwo ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro yahageze bisa n’ibyarangiye.

REBA VIDEO HANO UKO IYI MODOKA YAHISE N’UKO BYARI BYIFASHE AHO YAHIRAGA :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Donatien Kuya 23-11-2020

Ariko Koko Hari abagifite ibitekerezobyoguhungabanya umutekano ahanywe rwose

Venuste Kuya 23-11-2020

niyihangane

Ayiki J.Felix Kuya 23-11-2020

Eeee urara pore Zizou kuba wayirokotse shima Imana,nahubundi Assurence izagushumbusha indi.

Rabesabdratana Kuya 23-11-2020

Mungu weeee !!!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA