AMAKURU

UKWEZI
pax

Kigali : Polisi yarashe imfungwa imwe indi iracyarimo gushakishwa

Kigali : Polisi yarashe imfungwa imwe indi iracyarimo gushakishwa
10-08-2020 saa 13:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3851 | Ibitekerezo 1

Mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020, Polisi yarashe imfungwa imwe ubwo yageragezaga gutoroka, ihita yitaba Imana mu gihe mugenzi we bari bari kumwe we yaburiwe irengero akaba agishakishwa.

Ibi byabaye ubwo mu gitondo Polisi yari irekuye abafungwa ngo bajye mu bwiherero kwihagarika noneho abafungwa babiri bahita biruka bashaka gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibi byabereye mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Aba bagororwa babiri umwe yari akurikiranyweho icyaha cy’ubujura undi akurikiranyweho icyo gucuruza urumogi.

Uwarashwe agapfa ni uwitwa Ndahimana Dominique mu gihe Jean Claude Niyigena we isasu ritamufashe agatoroka n’ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Polisi ivuga ko abapolisi babanje kubirukaho bagerageza kubafata ari nabwo umwe yaje kuraswa undi akanga agacika.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu avuga ko abantu bakwiye kumva ko icyambere bakwiye kwirinda ibyaha ariko igihe babiguyemo nabwo bakirinda kurenzaho kurenga ku mabwiriza ari nabyo bishobora kuvamo ingaruka zo kuraswa mu gihe ukekwaho icyaha ashatse gutoroka cyangwa kurwanya abashinzwe umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Umunyarwanda Promoteur Ltd Kuya 10-08-2020

Rwanda Jamaica

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA