AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kigali: Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza yapfuye urw’ amayobera

Kigali: Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza yapfuye urw’ amayobera
25-11-2019 saa 14:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6678 | Ibitekerezo

Umusore wigaga muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) mu mujyi wa Kigali acumbitse mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge yitabye Imana azize urupfu rw’ amayobera.

Mukamurara Mariya wari ucumbikiye uyu musore avuga ko yari amaze ibyumweru bitatu amucumbikiye ati “Yari muzima ntituzi uko byagenze”.

Abaturage bari bazi uyu musore bakeka ko yaba yishwe n’ umunaniro. babwiye Flash FM bati “Uyu mutipe twari tumuzi nk’ inshuti yacu, ngo yaje nimugoroba avuye gukora ikizami cy’ akazi mu gitondo bahita batubwira ngo yapfuye. Ndi kumva bavuga ngo ni stress kuko yigaga muri universite kandi akiga bimugoye, urikumva umuntu wigaga arara n’ ingangi yenda byaba ari na stress”.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko aya makuru bayamenye saa yine z’ amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2019, avuga ko batangije iperereza ku cyaba cyateye urupfu rw’ uyu musore.

Yagize ati “Amakuru y’ urupfu rwa Niyirema Donat, RIB yayamenye mu ma saa yine, RIB yahise ifungura dosiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Niyirema”.

Imyirondoro ya Niyirema igaragaza ko yavukiye mu karere ka Nyamagabe. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...