AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Kigali : Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba
8-04-2019 saa 11:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10997 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira uwa 7 Mata, ku isaha ya saa saba n’iminota 10 z’igicuku, nibwo mu Murenge wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu habayeho ubugizi bwa nabi bwari bugamije kugirira nabi uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Irankunda Immaculée, wanahawe ubutumwa bwamukuye umutima. 

Tukimara kumenya iyi nkuru, twihutiye kugera aho iki kibazo cyabereye maze tuganira n’uwagabweho iki gitero, maze mu magambo ye bwite asobanura uko byamugendekeye.

Yagize ati : "Hari mu masaha ya saa saba na 15 z’ijoro nsinziriye, ngiye kumva numva ikintu kiguye ku mukeka, maze nshidutse mbona ni umuntu uteye ibuye mu kirahuri cy’urugi, maze ndabyuka ndwana nawe asunika urugi ashaka kunsanga mu nzu ndatabaza maze abonye ko bimunaniye anjugunyira impapuro ebyiri zirimo ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bugamije kuntera ubwoba, ahita yirukanka ariko sinabashije kumumenya. Amwe mu magambo yanyandikiye yavugaga ko ndi Inyenzi kandi ko uburebure bwanjye azabugabanyamo kabiri, ngo ndarye ndi menge kandi aranshaka cyane."

Irankunda yakomeje atangaza ko atari ubwa mbere agabweho igitero ngo kuko no mu mu gihe nk’iki cyo kwibuka mu mwaka ushize wa 2018, nabwo bamusigiye inzandiko nk’izi bazinyujije munsi y’urugi.

Yatangaje ko yifuza ko ubuyobozi bwamucungira umutekano kuko ibi bintu bibayeho kabiri kose, akaba afite impungenge z’uko ubutaha bazamuhitana. Iradukunda yatangaje ko yahise ajya gucumbika mu muryango we utuye kure y’aho asanzwe atuye, akaba yibaza uko azagaruka aho asanzwe atuye. Yatangaje ko ibimenyetso birimo amabuye bamenesheje urugi ndetse n’izo nyandiko byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera i Remera.

Ubwo twaganiraga na Bwana Rugambage Eugene uhagarariye Umuryango Ibuka ndetse akaba ashinzwe umutekano mu Kagari ka Nyabisindu, twamubajije icyakozwe kugira ngo Iradukunda yizezwe umutekano we, maze asubiza ko bahamagaye abashinzwe umutekano barimo Polisi na Dasso, baratabara kuko bikimara kuba Iradukunda yagerageje gutabaza maze bagahita bahagera.

Yongeyeho ko hari umuntu wafashwe kubera amakuru yari yabanje gutanga bikaba bikekwa ko yaba yari azi iby’uyu mugambi kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera kugira ngo atange amakuru ahagije kuri byo.

Yakomeje avuga ko buri gihe bahora bakangurira abaturage batuye muri aka Kagari ka Nyabisindu kwicungira umutekano ndetse banatanga amakuru ku gihe cyane ko iki gikorwa kimaze kubaho inshuro ebyiri kandi ko hari n’undi muturage wabikorewe ariko ikirego kikaba cyarashyikirijwe inkiko.

Yasoje avuga ko uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 yaje aturutse ku Kibuye akaba ari naho yarokokeye, bityo bakaba bibaza niba atari abantu bamukurikiranye cyangwa se ari abandi bantu batumwe kumugirira nabi.

Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB Bwana MBABAZI Modeste, ubwo twamubazaga niba bamenye iby’aya makuru yagize ati "Ibyo mwumvise natwe nibyo dufite, kugeza ubu ntawe ukekwaho iki cyaha turamenya, gusa turakomeza gukora iperereza kugira ngo tumenye ababyishishe inyuma"

Inkuru ya Peter NTIGURIRWA.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA