konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Yishe umugore we yiyahuye ntiyapfa atabwa muri yombi

Kigali: Yishe umugore we yiyahuye ntiyapfa atabwa muri yombi
19-04-2019 saa 15:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4056 | Ibitekerezo 2

Nizeyimana Aloys wo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwiyahura ntapfe.

Mu gitondo nka saa moya kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019 nibwo uyu mugabo wari ufitanye amakimbirane n’ umugore we nk’ uko byatangajwe na Polisi y’ u Rwanda yagiye kwa sebukwe yicirayo umugore we.

Niyomukiza w’ imyaka 28 umugabo we yamwiciye iwabo kwa Bizimana Joel na Mukamana Jeanne amuteye icyuma mu mutima inshuro eshatu.

Nyuma yo kwica umugore we wari wahukanye, Nizeyimana yanyoye umuti wica udukoko witwa Rava, ahita ajyanwa Kigo Nderabuzima cya Rubungo aravurwa arakira.

Ubu inzego z’ umutekano zamutaye muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Ndera.

Polisi u Rwanda ivuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku businzi, ndetse ngo uyu mugabo yakekaka ko umugore we amuca inyuma.

Bari bamaze imyaka 3 babana nk’ umugabo n’ umugore, nta mwana bafitanye. Ikindi ni uko babanaga batarasezeranye imbere y’ amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
lolo Kuya 30-04-2019

ariko kuki mutamuretse nawengo afpe ikibabajr nuko abandi nabo bicabantu mutabafata ngo mubatwereke

Samson mahirwe Kuya 20-04-2019

Ntwihanganishij ababuz ababo kandi nae siwe nisatani yamukoreshe tabyo azi yakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...