AMAKURU

UKWEZI
pax

Kirehe : Ba ruharwa mu biyobyabwenge bakingirwa ikibaba, utanze amakuru aterwa ubwoba ko azicwa

Kirehe : Ba ruharwa mu biyobyabwenge bakingirwa ikibaba, utanze amakuru aterwa ubwoba ko azicwa
9-07-2020 saa 22:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1599 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe batangaza ko ubuyobozi bukingira ikibaba ba ruharwa mu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubera ko abijandika muri ibi bikorwa batajya bahabwa ibihano bikakaye.

GORILLA GAMES

Aba baturage batangaza ko iyo bagerageje gutanga amakuru ku bakoresha ibiyobyabwenge cyangwa ababicuruza baterwa ubwoba ko bazicwa, bigakorwa n’abo baba bacuruza ibi biyobyabwenge.

Abaganiriye na UKWEZI, bavuze ko ba ruharwa mu gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bakingirwa ikibaba n’ubuyobozi by’umwihariko inzego z’umutekano kuko zitajya zibafunga ngo n’abagerageje gufungwa bamaramo ijoro rimwe ejo bakagaruka.

Urugero rwa hafi ni urwo mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Nyakarambi ya Kabiri mu Murenge wa Kigina, ahari umusore witwa Kimenyi Muhamudu w’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Kimeshu.

Uyu musore bivugwa ko akunze gufungirwa gucuruza ibiyobyabwenge ariko nyuma agafungurwa, ibintu abaturage bamwe bavuga ko abikora yatanze ruswa cyangwa yafunguwe mu buryo budasobanutse.

Ibivugwa n’aba baturage bashimangira ko bifite ishingiro kuko nko ku wa 25 Kamena 2020, ahagana saa tatu z’ijoro yafashwe n’Abanyerondo bafatanyije n’inzego z’ibanze bamusangana bure eshatu z’urumogi ariko ubuyobozi buvuga ko izindi yari amaze kuzicuruza kuko ngo niko kazi asanzwe akora.

Kimeshu wari wafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage bo muri Nyakarambi, yarajyanywe ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB muri uyu Murenge wa Kagina ariko ngo ntabwo yarayeyo kabiri ahubwo bwakeye agaruka muri ako gace.

Mu kiganiro UKWEZI yagiranye n’uyu muturage wari watanze amakuru [Ntabwo yifuje ko imyirondoro ye itangazwa], yasobanuye uko uyu mugabo yaje gufungurwa agatangira kumushakisha kugeza ubwo amuteze mu masaha y’umugoroba avuye ku kazi.

Yagize ati “Akimara kugenda, abo bakorana bahise batangira kumpiga kugira ngo bazangirire nabi, ubwo hari ku wa Gatandatu ubwo natahaga mvuye mu kazi nkorera hano I Nyakarambi, ngeze mu nzira nsanga igikundi cy’abantu nka batanu cyantegeye mu nzira.”

“Kimeshu nawe baje kugeraho baramufungura noneho bantegera mu nzira ari itsinda ry’abantu barimo uwitwa Gasongo, Kimeshu n’abandi nka batatu bamwe ntabwo nabamenye neza kandi abo bose basanzwe bakorana haba mu bujura ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.”

Uyu muturage yavuze ko ubwo bamutangiraga munzira batangiye kumufata mu mashati bashaka kumuniga ari nabwo batangiye kumukubita.

Yakomeje agira ati “Ubwo batangiye kunkubita noneho Kimeshu arambwira ngo nzishyura amafaranga yatanze kugira ngo afungurwe.”

Umwe mu bayobozi b’Inzego z’Ibanze waganiriye na UKWEZI, gusa ntabwo nawe yifuje ko dushyira ahagaragara imyorondoro ye, yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kimaze imyaka myinshi muri Kirehe kandi nk’umuntu uhamaze imyaka umunani nawe amaze kurambirwa.

Yakomeje agira ati “Kugeza nan’ubu ntabwo turamenya impamvu ituma icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeza gushinga imizi muri Kirehe, ariko usanga ubuyobozi budukuriye ndetse n’inzego zishinzwe umutekano zibigiramo uruhare.”

“Niba dutanga amakuru nk’abari mu nzego zo hasi, abantu bakekwa cyangwa abafatiwe mucyuho bagafatwa ariko ejo bagahita bafungurwa urumva ko ari ikibazo. Ikindi ariko biba bishoboka ko n’abayobozi bakuru baba bafite aho bahuriye n’aba bacuruza ibiyobyabwenge.”

Itegeko rivuga iki ?

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...