AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta y’u Rwanda yamaganye amakuru avuga ko Dr Kayumba Christopher yapfiriye muri gereza

Leta y’u Rwanda yamaganye amakuru avuga ko Dr Kayumba Christopher yapfiriye muri gereza
10-03-2020 saa 12:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4227 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamaganye amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr Kayumba Christopher, umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yapfiriye muri gereza.

RCS mu butumwa yashyize kuri twitter yagize iti “RCS iranyomoza amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr KAYUMBA Christopher yaba yapfuye. Ni muzima kandi ubu ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa nk’abandi bagororwa”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa screen shoots iriho ubutumwa buvuga ko Dr Kayumba yapfiriye muri gereza.

Mu mpera z’ umwaka ushize nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwafashe umwanzuro wo gufunga iminsi 30 y’agateganyo Dr Christopher Kayumba ushinjwa ibyaha birimo ubusinzi no gukorera ibyaha ku kibuga cy’indege.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA