AMAKURU

UKWEZI
pax

Menya ibisabwa abashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda baratangira kwiyandikisha none

Menya ibisabwa abashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda baratangira kwiyandikisha none
3-03-2020 saa 11:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9932 | Ibitekerezo 57

Igisirikare cy’ u Rwanda (RDF) cyashyize ahagaragara itangazo rigenewe abifuza ku bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye n’abo ku rwego rw’abasirikare bato. Abifuza kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda mu rwego rw’abasirikare bato bagomba kuba bararangije amashuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye. Bagomba kuba bafite imyaka 18 kugeza kuri 23.

1. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye n’abo ku rwego rw’abasirikare bato ko bakwihutira kwiyandikisha mu turere batuyemo guhera tariki ya 03 kugeza kuwa 15 Werurwe 2020.

2. Abo ku rwego rwa Ofisiye ni abaziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako) bakanarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye. Bagomba kuba bararangije amashuri yisumbuye, bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 21.

3. Abifuza kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda mu rwego rw’abasirikare bato bagomba kuba bararangije amashuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye. Bagomba kuba bafite imyaka 18 kugeza kuri 23.

4. Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira :

a. Kuba uri Umunyarwanda ;
b. Ufite ubushake ;
c. Kuba ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta ;
d. Kuba utarakatiwe n’inkiko ;
e. Kuba uri Inyangamugayo ;
f. Kuba uri ingaragu ;
g. Gutsinda ibizamini bizatangwa.

5. Abiyandikisha kujya mu cyiciro cyo kuba abasirikare bato bitwaza icyemezo cy’uko barangije amashuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye naho abiyandikisha kwiga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare bo bitwaza impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye.

6. Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira :
Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering ; amanota asabwa ni A-B mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota asabwa ni A-B cyangwa C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A, B cyangwa C babonye mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A, B cyangwa C mu mashami ya MEG, MCoE, HEG, HGL, HEL na LEG.

7. Abiyandikisha mu byiciro byose basabwa kwitwaza ibi bikurikira :

h. Indangamuntu
i. Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa noteri
j. Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge
k. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

8. Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva kuwa 16 kugeza kuwa 23 Werurwe 2020 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira :

a. Mu mujyi wa Kigali ni kuri 21 Werurwe 2020 mu karere ka Kicukiro kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu karere ka Gasabo ni kuri 22 Werurwe kuri Sitade ya ULK. Mu karere ka Nyarugenge ni kuwa 23 Werurwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

b. Intara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ni kuwa 16 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu karere ka Burera ni kuwa 17 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Musanze ni kuwa 18 Werurwe kuri Sitade Ubworoherane. Mu karere ka Gakenke kuwa 19 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu karere ka Rulindo ni kuwa 20 Werurwe ku kibuga cya Gasiza.

c. Mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, ni kuwa 16 werurwe 2020 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu karere ka Nyaruguru ni kuwa 17 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu karere ka Gisagara kuwa 18 Werurwe ni kubiro by’akarere. Mu karere ka Huye ni kuwa 19 Werurwe 2020, kuri Sitade ya Huye. Mu karere ka Nyanza ni kuwa 20 Werurwe 2020 kuri Sitade i Nyanza. Mu karere ka Ruhango ni kuwa 21 Werurwe ku biro by’akarere. Mu karere ka Muhanga ni kuwa 22 Werurwe kuri Sitade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni kuwa 23 Werurwe ku biro by’akarere.

d. Mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Ngororero ni kuwa 16 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Ngororero. Mu karere ka Nyabihu, ni kuwa 17 Werurwe 2020 mu kigo cya gisirikari Mukamira. Mu karere ka Rubavu ni kuwa 18 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Rubavu. Mu karere ka Rutsiro ni kuwa 19 Werurwe ku biro by’akarere. Mu karere ka Karongi ni kuwa 20 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Nyamasheke, ni kuwa 21 Werurwe 2020 ku biro by’akarere. Mu karere ka Rusizi ni kuwa 22 Werurwe 2020 kuri Sitade ya Rusizi.

e. Mu ntara y’Uburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni kuwa 16 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Kirehe. Mu karere ka Ngoma ni kuwa 17 Werurwe 2020, Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu karere ka Nyagatare ni kuwa 18 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu karere ka Gatsibo ni kuwa 19 Werurwe 2020 ku biro by’akarere ka Gatsibo. Mu karere ka Kayonza ni kuwa 20 Werurwe ku biro by’akarere ka Kayonza. Mu karere ka Rwamagana ni kuwa 21 Werurwe 2020 ku biro by’akarere i Rwamagana. Mu karere ka Bugesera ni kuwa 22 Werurwe 2020 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 57
-xxxx- Kuya 9-09-2020

muraho neza nagiragango nabanyeshuri bize muri WDA naba muzabigeho kubijyanye no kwiga mwishiri rikuru ryagisirikare murakoze

DUSENGE Emmanuel Kuya 4-09-2020

Murakoze Cyane Ndashaka kwiyandikisha Mubasirikare

DUSENGE Emmanuel Kuya 4-09-2020

Murakoze Cyane Ndashaka kwiyandikisha Mubasirikare

Twambajimana papias Kuya 21-08-2020

Mutwandike dukoresheje internet

Twambajimana papias Kuya 21-08-2020

Mutwandike dukoresheje internet

Rwanyonga Kuya 19-08-2020

Nasabaga uburenganzira bwo kwiyandikisha kuko basabaga imyaka 23 nitatu gusa nkaba mfite 22 ariko irangamuntu yange iriho 25 mukamfasha kwinjira mu gisirikare mugihe ntegereje ko bazayikosora ikagaruka

Iranzi callixte Kuya 11-08-2020

Ese umuntu wize TTC kuki adahabwa amahirwe yo kuba ingabo yurwanda kurwego rwa officiel.murakoze

Ntuyenabo isaac Kuya 9-08-2020

Mbaye mbashimi mwese RDF ikibazo mfite twariyandi kishije covid19 irazamo none ubu tuzongera twiyandikishije muduso banu murakoze

muzungu john Kuya 7-08-2020

mperereye nyagatare

muzungu john Kuya 7-08-2020

mperereye nyagatare

Mushimiyimana noella Kuya 20-07-2020

Mwiriwe neza ESE kombona ukobiri covid19 yaragerageje kukumirwa neza nti muratangaza tariki twakongera kwiyandikisha kubifuza kunjya mungabo zurwanda

Shema Patrick Kuya 13-07-2020

Mbanje kubasuhuza no kubashimira.
Abize indimi (LFK) Ntago bemerewe kwiyandikisha kurwego rwa ofisiye ? Murakoze.

Tuyizere patrick Kuya 10-07-2020

Mbanje kubashimira rdf, ikibazo mfite eseko twari twariyandikishije covid nineteen ikaza tugiye gukora exm mutubwr uko bizagenda murakoze.

nduwimana Frank Kuya 26-06-2020

koharabadakunda radio Kandi itangazo ricahorimwe nakunubajyabaricishaho kabiri

nduwimana Frank Kuya 26-06-2020

koharabadakunda radio Kandi itangazo ricahorimwe nakunubajyabaricishaho kabiri

nduwimana Frank Kuya 26-06-2020

koharabadakunda radio Kandi itangazo ricahorimwe nakunubajyabaricishaho kabiri

nduwimana frank Kuya 26-06-2020

muraho mbanje kububasuhuza mfite imyaka 18 nga mbamu karere k,angoma mfite icyibazo cyimezuku covid 19 yaje mazegushaka ibyangombwa jyiye kwiyandikishabahita babisubika ese bazatubabarira batange urubusha bojyere batwandike ? murakoze mutubwire

8EPC09O4 www.yandex.ru Kuya 18-06-2020

8EPC09O4 www.yandex.ru

Niyomahirwe pacifique Kuya 24-05-2020

Ndabashimiye cyane none se umuntu yarasoje nkuko mubisaba ariko akaba yarafvnzwe ntakatirwe mwamwakira.ikindi buri mwaka murinjiza cyangwa ni rimwe narimwa murakoze.

Abayisenga cesar Kuya 16-05-2020

Mutubwireniba amatarikiyogura ikizami niba,barayashyizeho kuko ucorezocyatubujijekugerageza amahirwe ngonatwe tujye gukorera iguhugu murakoze,ndi nyarugenge.0781564890

Abayisenga cesar Kuya 16-05-2020

Mutubwireniba amatarikiyogura ikizami niba,barayashyizeho kuko ucorezocyatubujijekugerageza amahirwe ngonatwe tujye gukorera iguhugu murakoze,ndi nyarugenge.0781564890

Nyirahakizimana seraphine Kuya 10-05-2020

Mwiriwe neza konamenye amakuru nkerewe mbese muracyakomeje kwandika mbimenye mumpera za werurwe covid19 yaribasiye isi nasoje amashuri yisumbuye
2018 mu icunga mutungo murakoze mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu mwatumenyesha kuri nimero yange 0784364669

Uwamungu Immaculee Kuya 10-05-2020

Mwiriwe nifuzaga kubaza uwaba ashaka kwiyandikisha mu ngabo z’u Rwanda mu rwego rwa ofisiye kandi yaratangiye kwiga kaminuza byagenda gute ? Murakoze

Johny Koddy Kuya 1er-05-2020

Mwiiwe abifuza kujya mungabo z’u Rwanda bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya2 cya kaminuza arko barengeje imyaka 23 ese ntago bakakirwa kurwego rwa Officier ? Murakoze

Nkurikiyimana Japhe Kuya 29-04-2020

Murahoneza ese ko covid19 yaje tutarakora ibizamini muzatubwire igihe tuzabikorera nimero : 0788526570, murakoze.

Nkurikiyimana Japhe Kuya 29-04-2020

Murahoneza ese ko covid19 yaje tutarakora ibizamini muzatubwire igihe tuzabikorera nimero : 0788526570, murakoze.

Nshimyumukiza j cloude Kuya 28-04-2020

Muraho neza nkumpuntu shakakujya mungabo z’urwanda muzamfashe shakagukorera igihugu sinabonye amahirwe yokurangiza S3

Nshimyumukiza j cloude Kuya 28-04-2020

Muraho neza nkumpuntu shakakujya mungabo z’urwanda muzamfashe shakagukorera igihugu sinabonye amahirwe yokurangiza S3

Nizeyimana. Bonheur. Kuya 17-04-2020

Noex kotwiyandikishije. Covde.19.ikahita iza tutarajyenda muzatumenyesha undi munsi wogukora exzm. Murakoz !!!!

nisingizwe berenard Kuya 13-04-2020

ndabaza ese tuzakor exam ryari kotwategereje kandi twariyandikishije mudufashe mutubwire amatariki ndi hano gatsibo

niyigena moise Kuya 23-03-2020

nange ndabyifuza kd mfite ubushake bwo gukorera igihugu

Uwingabiye eric Kuya 22-03-2020

Ndashaka kwitangira igihugu mba umusirikare mwamfasha ko ndangije diploma zikaba zitari zasohoka kandi mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga category a,b nimumfashe murakoze

Uwitonze francois Kuya 14-03-2020

Twebwe ko kubona icyangomwa cyuko umuntu yafunzwe ko twagiye kuki reba bakatubwira ngo nikiyita gisohoka kandi exam ikaba iri kuwa kabiri twabikora gute ? Twakora nacyo dufite murakoze.

Ingabire Dinnah Kuya 13-03-2020

Niba icyemezo cyo kwamuganga gikenewe nimutubwire

Ingabire Dinnah Kuya 13-03-2020

Murakoze cyane ni twa Ingabire dinnah ndi Rubavu ese ningobwa gushaka icyangombwa cyo kwamuganga ?

Mugenzi jean de Dueu Kuya 13-03-2020

mbere yabyose mbanje kubashimira byumwihariko H.E Paul kagame.. ngewe amashuri nsabwa ndayafite kandi mfite nubushake bwo gukorera igihugu ndetse no kukitangira .mfite imyaka 22 navutse 1998.ariko ikibazo mfite nashyize tatuwaje kumubiri kandi nyinshi ese mwanyakira byibuze nange nkazapfa mfiriye igihugu cyange cyambyaye.....murakoze.

Niyomugaba Callixte Kuya 12-03-2020

ndi Callixte ndi IGICUMBI ese kwiyandikisha bisaba kuba ufite ibyangombwa byose ese atarabibona byose yacikanwa mumbabarire mumbwire

Niyomugaba Callixte Kuya 12-03-2020

ndi Callixte ndi IGICUMBI ese kwiyandikisha bisaba kuba ufite ibyangombwa byose ese atarabibona byose yacikanwa mumbabarire mumbwire

Uwitonzi francois Kuya 12-03-2020

Nkatwe turangije atatu yisumbuye celestifica zikaba zitarasuhoka twabikora gute ?

Uwitonzi francois Kuya 12-03-2020

Nkatwe turangije atatu yisumbuye celestifica zikaba zitarasuhoka twabikora gute ?

Habumugisha jean pierre Kuya 10-03-2020

ESE ywakoze exam yujuje ibisabwa agatsinda kugihe cyo kugenda agacikanwa mwamufasha iki ?

Ntakirutimana Maurice Kuya 9-03-2020

ESE komfite imyaka 25 nifuZa kwinjira mubadirikare bato ntago mwanyemerera ?

Abimana mathias Kuya 9-03-2020

Abize lfk natwe muduhe amahirwe

Abimana mathias Kuya 9-03-2020

Ese icyemezo musaba n diploma
abize LITERATURE FRANCAIS KINYARWANDA bo nti mwabakira mu ishuri rikuru ryanyu ? murakoze

Abimana mathias Kuya 9-03-2020

Ese icyemezo musaba n diploma
abize LITERATURE FRANCAIS KINYARWANDA bo nti mwabakira mu ishuri rikuru ryanyu ? murakoze

Abimana mathias Kuya 9-03-2020

Ese icyemezo musaba n diploma
abize LITERATURE FRANCAIS KINYARWANDA bo nti mwabakira mu ishuri rikuru ryanyu ? murakoze

Bigirimana jean paul Kuya 7-03-2020

Murakozecyane Umutamenwa wacu, Nonese urugero Uvuka Mukarere ka Nyanza ukaba utuye Muri kicukiro siwakeiyandikisha ahongaho, Akabarinaho ukorera ikizami cyangwa Ningomba kujya kwivuko ?

Abatesi Grace Kuya 6-03-2020

Ese umuntu ufite 26 yashoje kwiga bacholar degree mwamwemera

Rumanzi Kuya 6-03-2020

Umuntu yarashje nyuma yimyaka 5 yakwakirwa ? Murakze

shumbusho Kuya 6-03-2020

Abatsinze bagend ryari nyum yo gukora

uwayesu eric Kuya 5-03-2020

Ese abize amashuri atatu gusa birashoboka ese bibaye bishoka nakunu mwatworohereza ibisabwa umuntu akajya abijyana kumurenge

Elie byiringiro Kuya 5-03-2020

Nabazaga Nina umuntu ufite imyaka 24 afire advanced diploma muri Iprc yazakwiyadisha mugirikare kurwego ruto. Saw murakoze

Rwarinda Kuya 5-03-2020

Mwaramutse nkumuntu afite ishaka numuhate wogukorera igihugu cyacyu cyurwanda ariko akaba yararase kubwo impamvu zukurwara akaba azakora Candida lible haricyo mwamufasha murakoze vincent

-xxxx- Kuya 4-03-2020

Kuki abanyeshuri bize imyuga batacyirwa

-xxxx- Kuya 4-03-2020

Kuki abanyeshuri bize imyuga batacyirwa

Igwaneza eric Kuya 3-03-2020

Nikibazo mfite nta information and technology twabonye mo cyangwa yo ntimuyigiramo kobenshi abo twiganye muri mpc ariyo dushaka ????

hategekimana joseph Kuya 3-03-2020

abize ubwubatsi komubibagirwa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA