AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisitiri Busingye yaciwe 50 000 Rwf kubera umuvuduko mwinshi, ‘hari abo byatunguye’

Minisitiri Busingye yaciwe 50 000 Rwf kubera umuvuduko mwinshi, ‘hari abo byatunguye’
15-08-2019 saa 08:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6398 | Ibitekerezo 1

Minisitiri w’ Ubutabera w’ u Rwanda Johnston Busingye yaciwe amande y’ ibihumbi 50 kuko imodoka ye yafashwe na camera ifite umuvuduko mwinshi. Abakoresha imbuga nkoranyambaga byabatangaje bati ‘ubwo ntabwo bamenye ko uri Minisitiri’.

Busingye ubwe niwe washyize kuri twitter konterevasiyo anasubiza abibwiraga ko kuko ari Minisitiri adakwiye gucibwa amande abasaba guhindura iyo myumvire.

Bibaye mu gihe hashize amezi 4 mu mujyi wa Kigali hashyizwe kamera zo ku muhanda zifasha mu guca amande umushoferi zifatiye mu ikosa. Izo kamera zandika ikosa n’ amande iryo kosa rihanishwa zigahita zica amande uwo mushoferi nyiri imodoka akabona ubutumwa bugufi kuri telefone bumumenyesha ko yaciwe amande agahabwa n’ igihe ntarengwa cyo kuba yamaze kwishyura.

Minisitiri Busingye uvuga ko atari we wari utwaye imodoka ye ubwo yafatirwaga mu ikosa ry’ umuvuduko mwinshi agomba kwishyura aya mande y’ ibihumbi 50 bitarenze tariki 18 Kanama 2019.

Mu kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye n’ abamukurikira kuri twitter. Uwitwa Nkurunziza Joseph yamubwiye ko yibwiraga kuba ari Minisitiri atacibwa amande, Busingye amusaba ko iyo myumvire ayisimbuza ikinyuranyo cyayo.

Ndayizeye Christian yabwiye Minisitiri Busingye ati “Mu by’ ukuri wari umwe mu baminisitiri nkunda ariko nakurakariye. Kuri iyi nshuro wakoze ibinyuranye n’ amategeko, binyuranye n’ ibyo muhora mutwigisha”.

Busingye ati “Mu butumwa nashyize kuri twitter harimo ijambo twebwe bisobanuye njye na shoferi n’ abandi twari kumwe mu modoka. Ntabwo ari njye wari utwaye ariko ngomba kubiryozwa kuko imodoka yanditse ku mazina yanjye. Ntabwo nzi aho twafatiwe ariko ubutaha bizatuma shoferi aba maso”.

Rudakemwa Nicky yabwiye Busingye ati “Byiza cyane, nibwiraga ko nka Minisitiri bagomba kugufata mu buryo budasanzwe. Biratangaje Pe!.

Busingye ati “Tugengwa n’ amategeko amwe mu muhanda, Nicky. Ashyirwa mu bikorwa kimwe kuri twese”.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga basabye Busingye ko agomba kuzishyura aya mande banamwibutsa ko yishyurwa mu minsi itatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Alfa Kuya 15-08-2019

Ndabaza abasobanukiwe, ndumva nta marangamutima arimo kuba utwaye yandikirwa na système bivuye kuri caméra. Ariko se ibijyanye n’inyabiziga ndakumirwa byifashe bite ? Ubu se wavuga ngo ambulance itwaye inkomere ivanye ahabereye impanuka wayitegeka kugendera kuri km 60/h?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...