AMAKURU

UKWEZI
pax

Mu Rwanda hari abarwayi ba coronavirus bakurikiranyweho guhisha abo bahuye nabo

Mu Rwanda hari abarwayi ba coronavirus bakurikiranyweho guhisha abo bahuye nabo
11-04-2020 saa 14:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5642 | Ibitekerezo 6

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi ba coronavirus batatu cyangwa bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwanga gutanga amakuru y’abo bahuye nabo ngo nabo bakurikiranwe bavurwe.

Minisiteri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 11 Mata 2020 yavuze ko kumenya ko urwaye coronavirus ukagira ibyo uhishira ari icyaha.

Yavuze ko amategeko atigeze yandika ko umunsi coronavirus yaje mu Rwanda, hakagira uzimanama amakuru azakurikiranwa n’ingingo rukanda ati “Ariko dufite amategeko n’ubundi ateganya ibikorwa wakora ibyo aribyo byose, bishobora gushyira abandi mu kaga, bishobora gutuma abandi bapfa, bishobora gutuma abandi bandura indwara idakira, abashaka kubimenya barebe mu mategeko yacu, barebe neza baraza kubibona.”

Busingye yavuze ko atifuza ko hagira ukora iki cyaha gusa yaburiye ababikora ati “ubikora amenye ko akora icyaha kandi ashobora kugikurikiranwaho mu butabera”.

Yakomeje agira ati “Ubu magingo aya hari abantu nka batatu cyangwa bane turimo dukurirana. Dushaka kumenya ko ibyo bakoze babikoze nkana, babizi ko bafite ubwandu cyangwa ko bashobora kuba barahuye n’ababufite, abo rero nibagera imbere y’inkiko tuzabibwira inkiko ko bakoze ibyaha runaka.”

Minisitiri Busingye ashishikariza abakeka ko banduye coronavirus n’abamaze kuyandura gutanga amakuru ati “Niyo wakwibesha uvuga ibimenyetso ni byiza cyane kuruta kubihishira”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko amahame y’umwuga w’ubuganga atabemerera kuvuga amazina y’abo bantu banduye bakanga gutanga amakuru y’abo bahuye nabo, gusa ngo abo bantu bazamenyekana kuko ikibazo kizagera mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu nkiko.

Ati “Mu mahame y’umwuga w’ubuganga nibyo haba ibanga hagati y’umuganga n’umurwayi we ariko iyo umuntu yamaze gukora icyaha, icyaha kikajya mu bugenzacyaha, bikagera mu nkiko kiba cyabaye ikibazo kiri public kubera ko imanza ziburanwa mu ruhame ubwo rero bazamenyekana”.

Kuba umurwayi wa coronavirus adafite ubushake bwo kuvuga abo yahuye nabo ngo nabo bashakishwe bavurwe, ni ikibazo gikomeye mu kwirinda ikwirakwira rya covid-19 kuko umuganga atemerewe gutangaza imyirondoro y’uwo muntu ngo asabe abahuye nawe kujya kwisuzumisha.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda ni 118 abamaze gukira iyi virusi ni 18, ntawe irahitana mu Rwanda ariko ku Isi imaze guhitana abarena ibihumbi 100 barimo abarenga ibihumbi 18 muri Amerika n’abarenga ibihumbi 18 mu Butaliyani.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
-xxxx- Kuya 17-04-2020

Ibanga ry’akazi ningombwa pe !ariko mubihe nkibi byugarije isi yose bakwiye kubavuga mu mazina yabo abanduye byaba na ngombwa amafoto agatangwa kuko Hari ubwo Waba warahuye nawe utazi izina rye bitewe naho mwahuriye nko muri Banki,mu isoko,... ariko wabona ifoto ugahita wihutira kwishyira mukato.murakoze

Rukundo Evode Kuya 13-04-2020

Mwiriwe neza ! Nange murwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, ndumva ibanga ry’ akazi kuri iyi ndwara ryavaho, kuko umuntu biragoye kwibuka abo yahuye nabo. Urugero Ari nkumucuruzi, akora kuri bank mbese hahandi ahura nabantu banyuranye murumva yabamenya Koko ! Ariko avuzwe buri wese wumvako bahuye nawe yakitangaho amakuru. Murakoze

Cyiza Kuya 13-04-2020

Ibyo kuvuga ngo ibanga ry’akazi sibyo muri ibi bihe. Mu bindi bihugu Bari kubavuga amazina uwahuye nawe akimenya.

Ubundi c indwara igira ibara kuburyo igaragaza uwayanduje.

Dodos Kuya 12-04-2020

Ndasaba Minisante ive mu miteto, iyo bajya bahita batangaza bati uwi twayibonyemo Ni Yohana, none abahuye na Yohana mwese mu kato, tuba twaratsinze kera iki cyorezo, guhishira bizatuma kukirwanya bigorana.
Mubavuge kuko twe duhora twikeka

john Kuya 11-04-2020

Ikintu cyo guhisha abantu banduye, bishingiye ku ibanga ry’akazi k’abaganga iki kintu gikwiye guhinduka, turi mu bihe bidasanzwe....abanduye bakwiye gutangazwa abahuye nabo bakibwiriza bakajya kwisuzumisha kwa muganga naho gutegereza ngo uwanduye avuge abo bahuye ashobora no kutabibuka...ibi ni ukurengera ubuzima rusange. Ririya Banga ry’akazi rikwiye kubahirizwa kundwara zitandura vuba kd ku muvuduko wihuse.

MUSHINDI Sylveste Kuya 11-04-2020

Mwiriwe ,maze gusoma iyi nkuru nsanze ngomba gutanga igitekerezo kubamaze kwandura COVID19 ,Ngewe nsanga turi mu bihe bidasanzwe nkaba nsanga iryo hame rya kiganga rigomba kuvaho uwo basanze yaranduye Virus agatangazwa kugira ngo uwahuye nawe nawe yiyerekane hakiri kare ,naho kuvuga ngo uwanduye niwe ugomba gutangaza abo yahuye nabo hari igihe yagira abo yibagirwa.Ikindi kandi gutangaza uwarwaye ndumva atari igisebo kuko ntawe utakwandura iriya VIRUS none se kuki aba Stars n’Abayobozi batangazwa hirya no hino ku isi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...