AMAKURU

UKWEZI
pax

Mu mafoto : Umugabo n’umugore bafatiwe mu cyuho bari kubaga ihene bibye bazengurutswa Umujyi wa Musanze bikoreye inyama

Mu mafoto :  Umugabo n’umugore bafatiwe mu cyuho bari kubaga ihene bibye bazengurutswa Umujyi wa Musanze bikoreye inyama
20-06-2020 saa 08:41' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5350 | Ibitekerezo 8

Umugore n’umugabo bafatiwe mu cyuho bamaze kubaga ihene bikekwa ko bibye umuturanyi wabo maze umugore n’uwari waje kubafasha kuyibaga batambagizwa umuhanda bbikoreye inyama mu gihe umugabo nyirurugo we yahise aburirwa irengero.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 19 Kamena bibera mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

Izi hene ebyiri zibwe saa cyenda n’igice zo mu rukerera, mu mudugudu wa Kiryi ku mugore witwa Kanyamibwa Immaculée urwariye mu bitaro. Mu rugo hari umuhungu we w’umusore n’umushyitsi wabasuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine yatangaje ko izo hene zibwe mu rukerera ku mugore uri mu bitaro.

Gitifu Mukamusoni avuga ko saa tatu n’igice, ushinzwe umutekano mu mudugudu witwa Kavumu yamuhamagaye amubwira ko abonye hari abantu bari kubaga ihene kandi badasanzwe babaga, ahita yoherezayo abashinzwe umutekano mu mudugudu no mu kagari babagwa gitumo.

Yakomeje agira ati “Mu kubagwa gitumo umugabo yahise yiruka aratoroka, bafata umugore n’undi muntu wari waje kubafasha bari kubaga ayo matungo, umugore we yarimo ajya kuzibika bategereje kuzigemura aho basanzwe bazijyana”.

Kugeza ubu uwo mugore n’umugabo wari waje kubafasha kubaga iyo hene, ubu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Muhoza, mu gihe umugabo we yatorotse akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Hakizimana simeon Kuya 25-06-2020

Abobantu babagomba guhanwa kuko utinyuka kwica itungo atahashye birashobokako nakindi kintu yatinya

Deco Kuya 25-06-2020

Mwibaseka hanze aha ubuzima burashaririye nta mikorere namba ihari ibi c mwigeze mubibona ? Byose ni covid

kayitare Kuya 21-06-2020

ariko ishyano riragwira nkubu koko uyumugore ntaba asebeje abandi babyeyi erega ninzego zumutekqno zimenye ko hatakiba abagabo gusa nabagore bajwemo hhhhhh nibahanwe nibisambo ubundi ihene itera umwaku

Gaju Kuya 21-06-2020

Ohhhh

Birababaje,nagizengo nabarayon ahubwo

Ndagijimana Jules Kuya 20-06-2020

Abo bajura bahanwe . kugirango batazongera.

Topman Kuya 20-06-2020

Nyumvira ikintu uhise ubona Koko !!!
Kuba bambaye rayon sport ???
Nibahanwe bakosheje

KAGABO Kuya 20-06-2020

Oh disi aba bajura ndabona ari aba RAYON !!!!!!!!!!

KAGABO Kuya 20-06-2020

Oh disi aba bajura ndabona ari aba RAYON !!!!!!!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...