AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Murumuna w’uwariwe n’ingona yavuze uko byagenze, ati ‘Ntabwo yari yagiye kuroba yari yagiye kuvoma Nyabarongo’ [VIDEO]

Murumuna w’uwariwe n’ingona yavuze uko byagenze, ati ‘Ntabwo yari yagiye kuroba yari yagiye kuvoma Nyabarongo’ [VIDEO]
26-03-2020 saa 09:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11914 | Ibitekerezo 2

Hakizimana Jean w’imyaka 35 y’amavuko wariwe n’ingona kuri uyu wa 25 Werurwe 2020, mu gihe Leta isaba abaturage kuguma mu ngo kugira ngo batandura coronavirus, murumuna we bari kumwe biba yavuze ko bari bagiye kuvoma amazi yo kwenga.

Ni mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV. Arasaba ubuyobozi ko bwakura ingona mu mazi ya Nyabarongo, kandi bukabaha amazi meza dore kutagira amazi meza ngo ari imwe mu mpamvu zituma bajya kuvoma Nyabarongo nubwo babizi ko harimo ingona.

Byabereye ku mugezi wa Nyabarongo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi.

Murumuna wa Nyakwigendera Hakizimana, yavuze ko babanje kwenga ibitoki, nyuma bajya kuvoma amazi yo kubifungura, bageze kuri Nyabarongo mukuru wari imbere atangiye kuvoma ingona ihita imufata.

Ati “Nanubu injerekani ziracyahari niba hataje abantu ngo bazitware baje kurya ibisheke. N’ibirenge aho yamufatiye birahari urabibona ko yari ahagaze nk’umuntu ugiye kuvoma”.

Ngo iyo ngona bishoboka ko yari ije gufata amafi abantu baba bateze, yahagera ikahasanga umuntu akaba ariwe itwara.

Avuga ko bikimara kuba yahise agwa agaramye amara nk’iminota itanu yataye ubwenge. Nyuma aho agaruriye ubwenge nibwo yabyutse ajya kubwira abasigaye mu rugo ibibabye, bagiye basanga iyi ngona iramufite, imuca akaguru areba iragakacanga.

Iyi ngona ngo yahise yongera iva aho yari iri mu migano isubira mu mazi. Umurambo wa Hakizimana ntabwo uraboneka ngo ushingurwe.

Amakuru yari yabanje gutangazwa yavugaga ko uyu mugabo Hakizimana yaba yari yagiye kuri Nyabarongo kuroba, ariko murumuna we yavuze ko uwari wagiye kureba imitego y’amafi atari mukuru we ahubwo ari undi muturanyi witwa Claude.

Uyu musore avuga ko badafite amazi ndetse ko banaterateranyije amafaranga ngo babone amazi, ariko nanubu. Ati “Ukareba ukuntu uzafata injerekani 5 ugatanga ibiceri 500 bivuze ipura urabona nawe iyi si ukuntu imeze bikakuyobera. Ukavuga uti aho kugira ngo ntange ya 500 reka mfate ijerekani ngende ndubike ya 500 araza kundegera nimugoroba”.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda , ku kibazo cyo kuba aba baturage bavuga ko badafite amazi kandi baratanze amafaranga ngo bahabwe amazi ntabwo biradushobokera.

Mu gihe abaturage basabwa kuguma mu rugo, ingona yaririye umugabo ku mugezi wa Nyabarongo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Chanto Kuya 26-03-2020

Yesu we, nonese koko nkiyo mutobe bengesha amazi yo muri nyabarongo koko... Ibizatwica ni byinshiiiii

Natal Kuya 26-03-2020

Urumva koko abaturage badafite raison? Birababaje cyane njye sinibaza ukuntu abaturage batanga amafaranga y’ibibakorerwa ntibabihabwe. Nawe rwose ijelikani ya 100frw ahandi tuyigura 20frw ni ikibazo. Abo bantu mwabakijije ingona koko?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...