konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Murwanashyaka wari Umuyobozi Mukuru wa FDRL yapfiriye mu Budage

Murwanashyaka wari Umuyobozi Mukuru wa FDRL yapfiriye mu Budage
17-04-2019 saa 07:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5462 | Ibitekerezo 5

Perezida w’Umutwe wa FDRL utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Murwanashyaka Ignace w’imyaka 56 yapfiriye mu Budage azize uburwayi.

Dr. Ignace Murwanashyaka yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019, azize uburwayi ubwo yari mu bitaro mu gihugu cy’Ubudage.

Uyu mugabo w’Umunyarwanda wafatuwe n’uburwayi muri gereza, yapfuye nyuma yo kubagwa.

Dr.Murwanashyaka yari asanzwe afungiye mu Budage nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara n’urukiko rwo muri iki gihugu.

Dr. Ignace Murwanashya yatawe muri yombi bwa mbere i Mannhein mu Budage kuwa 07 Mata 2006, akurikiranyweho kwinjira mu Budage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko yahise arekurwa.

Kuwa 26 Gicurasi 2006, u Budage bwamutangijeho iperereza ku byaha by’intambara, ariko ubushinjacyaha burihagarika ritageze kure. U Rwanda rwasabaga ko arwohererezwa rukamucira urubanza.

Taliki 26, Gicurasi, 2006 u Budage bwatangije kumukoraho iperereza bumukurikiranyeho uruhare mu byaha by’intambara bwavugaga ko yakoreye muri DRC.

Ku wa17, Ugushyingo, 2009 u Budage bwarongeye buramufata atangira kuburanishwa,aburanira mu rukiko rw’ahitwa Oberlandesgericht muri Stuttgart.

Ubutabera bw’u Budage bwaje kumuhamya ibyaha birimo iby’intambara bumukatira imyaka 18 y’igifungo.

Icyo gihe urukiko rwavuze ko ibyaha byamuhamye yabikoreye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi Mukuru wa FDLR yapfiriye mu Budage


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
umwari Kuya 20-04-2019

gusenga birutabyose nayo namashimwe abanyarwanda dukwiyegushima kuko umutima ubwe yarafite ndeme ntiyawishimiraga najyende ntiyarashobotse

tutu Kuya 18-04-2019

Mporampora Imana izadukizabanzi bashaka guhungabanya urwanda.bazajya bafatwa iburizemo imigambi yabo.dukomeze dusenge ntitukarambirwe.

tttttt Kuya 18-04-2019

Nukonguko Imana ibigenza kubagambirira nabi.

Ndayizeye Kuya 17-04-2019

Imana yirirwa ahandi igaragara I Rwanda turasenga Imana ijye utubabarire hafi kandi iyo uyisabye nta buryarya ntijya igukoza isoni.

-xxxx- Kuya 17-04-2019

Iyo ugambaniye igihugu nta mahoro wagira cyane ko abanyarwanda bokunda icyababyaye bazakomeza gupfa batazi icyo bazira bazira kwica igihango bahanye n’icyababyaye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...