AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Uwari Visi Meya yavuze ko hari abari inyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we

Musanze : Uwari Visi Meya yavuze ko hari abari inyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we
30-01-2020 saa 11:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6762 | Ibitekerezo

Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Musanze ashinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye ko iburanishwa ry’urubanza rwe mu mizi rwashyirwa mu muhezo arabyemera.

Hari mu iburanisha ryo kuri uyu wa 29 Mutarama 2020. Tariki 29 Kamana 2019 nibwo bikekwa ko Ndabereye yakubise umugore we anamupfura umusatsi.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri : Guhoza ku nkeke uwo bashakanye no gukubita no gukomeretsa.

Mu maburanisha yagiye aba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo muri uru rubanza ntabwo NDABEREYE yigeze ashaka kwinjira cyane mu byo apfa n’umugore we bafitanye abana batatu.

Mu gusobanura ibyo ashingiraho asaba ko urubanza rwe rwabera mu muhezo, NDABEREYE Augustin yagaragarije urukiko ko mu isobanurampamvu ku byaha ashinjwa mu gihe yaba atangiye kwiregura hashobora kuvugirwamo ibyafatwa nk’amabanga y’urugo, cyangwa imvugo zidakwiye umuco mbonezabupfura.

Kuri ibi ariko yongeraho ko hari n’abantu bazagenda bakomozwaho muri uru rubanza nk’abari inyuma y’amakimbirane yavutse hagati ye n’umugore we, kandi ngo bikaba atari ngombwa ko amazina y’abo bantu yatangazwa mu ruhame kuko bishobora kubangamira imigendekere y’urubanza.

Ndabereye yabwiye urukiko ko urubanza ruburanishirijwe mu ruhame byabangamira abatangabuhamya be ntibabashe kwisanzura mu kuvuga. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruburanishirizwa mu muhezo

Ni urubanza rwari rwatangiye umugore wa NDABEREYE wakorewe ibyaha byose umugabo we ashinjwa adahari ariko nawe akaba yaje guhamagazwa muri iri buranisha ryaje kurangira urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutangaje ko uru rubanza ruzasomwa ku itariki 27 Gashyantare muri uyu mwaka wa 2020.

Abaturage bari bifuje ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA