AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngoma : Uherutse kuvuga ko kwibuka ari ’umunsi mukuru w’Abatutsi’ yarashwe n’umupolisi arapfa

Ngoma : Uherutse kuvuga ko kwibuka ari ’umunsi mukuru w’Abatutsi’ yarashwe n’umupolisi arapfa
21-04-2018 saa 06:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23222 | Ibitekerezo

Nsengiyumva Francois wari ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, yarashwe n’umupolisi kuwa Kane tariki 19 Mata 2018 nyuma yo gushaka gutoroka nk’uko Polisi ibivuga, akaba yarashwe nyuma y’umunsi umwe agejejwe imbere y’urukiko aho yiyemerera icyaha yakoze ubwo yavugaga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’abatutsi.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yari yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata, habura umunsi umwe ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’

Nsengiyumva Francois wari ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside yarashwe

Polisi ikorera mu Burasirazuba itangaza ko uyu NSENGIYUMVA Francois w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kane yasohotse aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo agiye mu bwiherero, hanyuma yavayo agahirika mupolisi ashaka gucika, ni uko ariruka ageze mu rutoki umupolisi aramurasa ahita apfa.

Kuwa Gatatu tariki 18 Mata yari yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yari yagiye kuburanishirizwa aho icyaha cyabereye, aho yemeraga icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi naho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 13 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe ko azasomerwa tariki 15 Gicurasi 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA