AMAKURU

UKWEZI

Ngoma: Umusore yatemaguye se wabo aramwica amuziza kuba ngo yari umurozi

Ngoma: Umusore yatemaguye se wabo aramwica amuziza kuba ngo yari umurozi
13-04-2018 saa 11:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5401 | Ibitekerezo 6

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018, umusore wo mu mudugudu wa Kibimba mu kagari ka Giseri mu murenge wa Gashanda ho mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, yatemaguye se wabo aramwica, akaba yiyemerera icyaha ariko akavuga ko yabitewe n’uko uwo nyakwigendera wavaga inda imwe n’umubyeyi we, ngo yajyaga amuroga.

Amakuru y’ubu bwicanyi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashanda, Bizimana Pacifique, wabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo musore yishe se wabo akaba yamaze no gutabwa muri yombi. Yagize ati: "Niko biri, ubu ari muri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo. Uwo yishe yari se wabo, icyo yamuhoye we aravuga ko yamurogaga ariko ibyo si ibintu washingiraho, ubu ari mu maboko ya Polisi."

Uyu musore wishe se wabo yitwa Nzamurambaho Jean Pierre ariko mu gace atuyemo bakaba bakunda kumwita Muningi, akaba afite imyaka 36 y’amavuko, naho uwo nyakwigendera we yari umusaza w’imyaka 71 witwaga Sebahire Deogratias.

Uyu Nzamurambaho Jean Pierre, aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa n’ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wica undi ku bushake ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
pacy Kuya 17-04-2018

Ariko abarozi bahawe intebe?nonese bo ko baroga abantu bagapfa wabivuga bakakwita umusazi?kuki ntajya numva bafunze abarozi kandi baba bamaze abantu?

John Buzy Peter Kuya 14-04-2018

Rwose uwo musore narenganurwe ararengana rwose nuko abarozi batagira aho baregwa nange mfite uwo nakareze pe mubaze nabaturage baturanye nuwo musore ushobora gusanga bayishimiye ko bakize umurozi Kandi nabo babe itwari barenganure ubakijije

John Buzy Peter Kuya 14-04-2018

Rwose uwo musore narenganurwe ararengana rwose nuko abarozi batagira aho baregwa nange mfite uwo nakareze pe mubaze nabaturage baturanye nuwo musore ushobora gusanga bayishimiye ko bakize umurozi Kandi nabo babe itwari barenganure ubakijije

Augustin Kuya 13-04-2018

Umurozi arapfa hakavuka undi!

SOSO Kuya 13-04-2018

ARIKO ABANTU BUBU BABAYE BATE KOKO ????BIRABABAJE PE NAGAHINDA NA MARIRA.

karenzi Kuya 13-04-2018

Niko bigenda nonese umurozi ko ntaho wajya kumurega , ntagihamya wabona bakwita umusazi , kdi bibaho ubundi inshuro nyinshi niko abarozi bapfa arko ubwo kirakemutse nabasigaye baramuruhutse ntawe uzongera kurogwa nubwo uwo azawuheramo abo akijije umurozi bazamugemurira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...