konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ngoma: Uwemerewe bine ngo akure telefone mu musarane byatwaye miliyoni ngo umurambo we uvemo

Ngoma: Uwemerewe bine ngo akure telefone mu musarane byatwaye miliyoni ngo umurambo we uvemo
16-03-2019 saa 14:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4760 | Ibitekerezo 3

Umurambo wa Mpozembizi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Gatandatu nibwo wabashijwe gukurwa mu musarane yapfiriyemo nyuma yo kwemererwa ibihumbi 4000 Frw, akajyamo agiye gukuramo telefone yari yaguyemo itarengeje ibihumbi 18.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Remera Akagari ka Ndekwe, Umudugudu wa Rukore yaguye mu musarane.

Umuyobozi w’ Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yatangarije RBA ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo umurambo wa nyakwigendera Mpozembizi wakuwe mu musarane.

Yavuze ko impamvu byasabye icyumweru cyose ari uko umusarane yaguyemo wari ufite uburebure bwa metero 20, kandi nyirawo akaba yari yarashyizemo umunyu ubujyakuzimu bukiyongera.

Kugira ngo uyu murambo ukurwemo hakoreshejwe imbaraga z’ amaboko y’ abantu birananirana, hakoreshwa imashini zicukura zitazura ku mpande kuko umusarane wari ufunganye imyuka n’ ubushyuhe bikaba byinshi.

Meya Nambaje yavuze ko byatwaye arenga miliyoni kugira ngo uyu murambo ukurwemo.

Yagize ati “Ufashe igihe abantu batakaje, ugafata amaboko yakoreshejwe ugafata n’imashini, kubibara umuntu agatanga imibare yuzuye ntabwo byoroshye, ariko umuntu agenekereje ntabwo byatwaye amafaranga makeya ntabwo ari munsi ya miliyoni imwe cyangwa ebyiri.”

Kuri uriya munsi uwitwa Baragora Joas yagiye mu musarani wa metero nka 20, atamo telefone yo mu bwoko bwa TECNO igura amafaranga ibihumbi 18 asaba umwana we kuyimukuriramo aramuhakanira.

Baragora ahita ajya ku muhanda gushaka uwamukuriramo telefone ye, ahura na Mpozembizi bemeranwa ko nayikuramo ari bumuhe 4000 Frw. Mpozembizi bamushyize mu kijerekani bakimanura mu musarane bakizamuye kizamuka cyonyine.

Nyakwigendera Jean Marie Vianney Mpozembizi yari afite imyaka 41 asize umugore n’abana batanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Gatunge Emmy Kuya 19-03-2019

Tecyereza nukuri

Paul Kuya 18-03-2019

Ubukene weeeeehh Basi niyihangane. gusa U Rwanda turacyari inyuma muri byinshi Pe

FIDELE Kuya 16-03-2019

ariko ndumiwe koko sinabona icyo mvuga ndumva bindenze abanyarwanda turacyafite inyota yo gushaka frw muburyo budahwitse pe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...