AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero : Ukekwaho gusambanya umwana yacitse polisi imodoka ihita imugonga arapfa

Ngororero : Ukekwaho gusambanya umwana yacitse polisi imodoka ihita imugonga arapfa
16-06-2020 saa 21:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7560 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 33 witwaga MUNYAMPETA Jean Pierre yagonzwe n’imodoka ubwo yageragezaga gucika polisi yari imaze kumuta muri yombi.

Byabereye mu mudugudu wa Bitare, Akagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 16 Kamena 2020, saa sita z’amanywa.

Uyu musore yagonzwe n’imodoka ya RAC 523 Y yari itwawe na NIYITEGEKA Francois Xavier w’imyaka 36. Yari ashorewe n’abapolisi bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kumufungirayo. Uyu musore yari yambaye amapingu ashorewe n’abapolisi bose bagenda n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon aganira na UKWEZI yavuze ko MUNYAMPETA ashobora kuba yiyahuye mu modoka ku bushake.

Yagize ati “Ayo makuru niyo, ariko ntabwo yahungaga gutabwa muri yombi kuko bari bamaze kumufata. Bahuye n’imodoka izamuka nabo bamanuka, bigaragara ko yabikoze ku bushake mu buryo bwo kwiyahura, bari ku ruhande imodoka yazamukaga kandi yagendaga gahoro arangije yishora mu mapine yayo iramukandagira arapfa”.

Gitifu NDAYISENGA yakomeje agira ati “Yari akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12. Bikekwa ko iki cyaha yagikoze ku itariki 14 ku Cyumweru”.

MUNYAMPETA yari akiri umusore ntabwo yari yagashatse umugore. Ntabwo yari asanzwe azwiho imyitwarire mibi, keretse amakosa yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umurambo wa MUNYAMPETA wajyanywe ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.

Iyi foto Munyampeta Jean Pierre yayifotowe akimara gutabwa muri yombi mbere y’uko agongwa n’imodoka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA