Inzego z’ umutekano n’ izibanze ziri gushakisha umuntu utaramenyekana wajyanye mu rwibutso rwa Ntarama (mu karere ka Bugesera) ururabo rwanditse amagambo ngo ‘Tuzahora tubibagirwa’.
Ku munsi w’ ejo nibwo muri uru rwibutso rwa Ntarama habereye umuhango wo gushyira mu cyubahiro imibiri 161 y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango wahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi biciwe mu karere ka Bugesera.
Umwe mu bitabiriye uyu muhango yabwiye Umuseke ko nyuma nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka, bageze ku rwibutso bagiye gushyingura ababo babanza gushyiraho indabo nyuma n’abandi baturage bashyiraho izo bari bafite.
Birakekwa ko umwe mubashyizeho indabo nyuma ari we washyizeho ururabo rwanditseho ngo ‘Tuzahora Tubibagirwa”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ntarama Marthe Uwamugira yatangaje ko nyuma kwibuka abantu bose bahise bataha mu rwibutso hasigara bake.
Akomeza avuga ko umwe mu basigaye ku Rwibutso ariwe wabonye urwo rurabo rwanditse ‘Tuzahora tubibagirwa’ ahita ahungabana ndetse ararushwanyaguza.
Marthe Uwamugira avuga ko ibyakozwe n’ umuntu utaramenyekana byerekana gupfobya Jenoside. Asaba abaturage kwirinda biriya bikorwa kuko bisenya ubumwe Abanyarwanda bagezeho.
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri ibihumbi 45 by’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barimo abiciwe muri Paruwasi ya Ntarama.
Uru rurabo rwajyanywe mu rwibutso rwa Ntarama ubwo hashyingurwaga imibiri 161