AMAKURU

UKWEZI
pax

Nyabihu : Abajura binjiye muri ADEPR Kora batwara ibikoresho by’urusengero

Nyabihu : Abajura binjiye muri ADEPR Kora batwara ibikoresho by’urusengero
2-06-2020 saa 17:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2003 | Ibitekerezo 3

Abajura bataramenyekana baraye binjiye mu rusengero rw’Itorero rya Pantekote,ADEPR Paruwasi ya Kora muri Nyabihu biba ibikoresho birimo icyuma kivanga umuziki [Mixer] na Printer byakoreshwa n’abakristo b’iri torero.

Ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere rushyika ku wa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, aho bivugwa ko aba bajura baje bakinjira mu rusengero bagakuramo ibi bikoresho.

ADEPR Paruwasi ya Kora iherereye mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Jenda ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubuyobozi bw’iyi paruwasi butangaza ko ibyibwe ari icyuma kivanga umuziki [Mixer] gifite agaciro k’ibihumbi 600Frw, printer ifite agaciro k’ibihumbi 200Frw ndetse na matera eshatu nini aho imwe igura ibihumbi 120Frw.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Umushumba Mukuru w’iyi Paruwasi ya Kora, Pasiteri Dukuzumuremyi Joseph yavuze ko abatwaye ibi bikoresho bataramenyekana ariko Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukora iperereza.

Yakomeje agira ati “Abajura ngo baje mu ma samunani z’urukerera barabitwara ariko Umugenzacyaha yahageze afata ibimenyetso byose agira n’abo abaza harimo n’umuzamu ubwo natwe aratubaza turasobanura.”

Pasiteri Dukuzumuremyi yavuze ko hari hari umuzamu, usanzwe ariko nawe avuga ko atazi uko ibi bikoresho byibwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
gringo kep Kuya 29-09-2020

Mbafa she nuku yikiraho

korode Kuya 6-06-2020

riya migiseri ninziza chance

Harerimana Jean Kuya 3-06-2020

Abo bajura Ni bakurikiranwe ariko umuzamu nawe RIB ntimusige asobanure aho yaraye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA