konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Nyagatare: Mu nzu y’ umusore basanzemo imirambo y’ abana bane

Nyagatare: Mu nzu y’ umusore basanzemo imirambo y’ abana bane
19-03-2019 saa 08:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10679 | Ibitekerezo 10

Inzego z’ umutekano zikorera mu karere ka Nyagatare zataye muri yombi umusore uri mu kigero cy’ imyaka 25 ukurikinyweho kwica abana bane.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inzego zitandukanye z’ ubuyobozi n’ iz’ umutekano zazindukiye ku nzu yabagamo zisangamo imirambo y’ abana bane.

Muyoboke Jean Aime, umuyobozi w’ inshuti z’ umuryango mu murenge wa Katabagemu yabwiye ko UKWEZI ko hashize igihe kigera ku kwezi abana batangiye kuburirwa irengero. Yavuze ko abana 9 aribo bamaze kuburirwa irengero.

Mu mbuga y’ uyu musore utabana n’ ababyeyi be hatabaruwe udukoresho. Muyoboke ati “Hari ibintu mbonye biteye ubwoba ahari uyu muntu ashobora kuba akoreshwa n’ amadayimoni, hari icyobo tubonye gitabyemo umukoropesho, inanga y’ igare, igicuma, akayuya bahiza ubwatsi. Njye mpise mbona ko afite ibindi bintu akorana nabyo atari ubuzima busanzwe”

Uyu musore utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge wa Katabagemu, yafashwe bitewe n’ umwana wa mukuru we wari ugiye kumufasha kwanura inkwi bamara kuzanura ntagaruke. Bikekwa ko uyu musore yahise amuniga.

Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB yatangarije UKWEZI ko uwatawe muri yombi akurikiranyweho kwica abana bane bapfuye mu bihe bitandukanye. Afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Katabagemu.

Yagize ati "Akurikiranyweho abana bane. Yishe mu bihe bitandukanye, abana bagiye babura noneho mu gukurikirana nibwo yaketswe arafatwa bagiye kumusaka basanga indi mirambo itatu munsi y’ igitanda"

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yatangarije UKWEZI ko uyu musore yababwiye ko abana yishe yabahaga kiyoda, bamara gupfa agacukura mu nzu ye akabatabamo agashyiraho sima.

Abo bana umuto afite imyaka 5 umukuru afite 13. Ababyeyi b’ uyu mwana w’ imyaka itanu bari baraturutse mu majyaruguru bamubuze basubira kumushakirayo. Inkuru yabagezeho ko umurambo w’ umwana wabo wabonetse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Nkaka Damien Kuya 23-03-2019

Uyu musore ni umukozi wa RIB cg ni DMI?

JEAN Kuya 22-03-2019

IBI BYO BITEYUBWOBA IMANA YO MW,IJURU N,ITABARE URWANDA

Leonie Kuya 20-03-2019

Mbega ibintu bibabaje nuko igihano cyo kwica bagikuyeho gusa nawe yarakwiye gupfa pe!

Jonathan Kuya 20-03-2019

birakaze

bigirimanana Kuya 19-03-2019

manaweee ibinibiki byateye murwanda ibinajyaga byumvahanze uyusekibi waduteye yaturutsehe koko?

Mugabo Kuya 19-03-2019

Atubwire umugambi yarafite Hari ubimukoresha

Jeda Kuya 19-03-2019

- ubu se amaraso amusamye ni ayahe ko ubundi umuntu yokamwa n,icyaha yakoze ntamenyekane kikazamutamaza?!
Avuge ikibimutera niba ari abana babakobwa wenda abanza kubakorera ibya mfura mbi!

binel Kuya 19-03-2019

murakoze kubwo kutumenyesha ibibera hirya no hino. ndababaye cyane gusa Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ababyeyi babo bihangane cyane.

keza Kuya 19-03-2019

ubuse noneho turagira dute ra?
cyokora uwo yari umukozi wa sekibi rwose, nizere ko uribuvuge mission yarafite .

Claudine Kuya 19-03-2019

Ko abayobozi bagowe nkuyu koko wamukorera iki Imana nibakire ihe ababyeyi babo gukomera

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...