AMAKURU

UKWEZI
pax

Nyakariro : Umusore arashinjwa kwica umwana akamubaga, bivugwa ko yamwokejemo borosheti

Nyakariro : Umusore arashinjwa kwica umwana akamubaga, bivugwa ko yamwokejemo borosheti
3-05-2020 saa 20:14' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18711 | Ibitekerezo 10

Umusore wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umwana w’imyaka 10 w’umuturanyi we, bikaba bivugwa ko bamufashe yamuciye umutwe akamwotsa akamuryamo burusheti.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yahamije iby’aya makuru. Yagize ati : "Aya makuru RIB yayamenye iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri RIB post Muyumbu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo."

Marie Michelle Umuhoza abajijwe iby’uko uwo musore w’imyaka 27 y’amavuko yaba yabaze uwo mwana akamwotsamo burusheti (brochettes) yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibyo bizasobanuka neza mu iperereza.

Hakizimana Karenzi Emmanuel aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu no gushinyagurira umurambo, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
divine irakoze Kuya 5-05-2020

uyumuntu agombaguhanwa cyane kuk ibyo yakoze ntamuntu muzima wabikor akwiriye kubera abandi uruger kuburyo nuwabitekerezag ahita abyibagirwa

HAKORA Kuya 4-05-2020

BAMUHANE BIKOME IYONYANGA BIRAMA KWERI NDABABAYETU !!!!

Marineti Kuya 4-05-2020

Shitani itera kwinshi,iyi yo ntisanzwe murwa Kristu Umwami.

Kabagyemq Fred Kuya 4-05-2020

That man should be penalised seriously in case he is found guilty how can such a thing happen for sure ? Was he mad ?

Alfred Ngirababyeyi Kuya 4-05-2020

Uyu muntu bazarebe niba adafite indwara yo mu mutwe yitwa schizophrenia. Ahinyitiranyije umwana n’ibindi bintu.
Abaye ari byo yaba atari responsable yakurikiranywa mu buvuzi ari nako harindwa abandi bantu..
RIB irebe i Ndera cg CHUK aba medecins spécoalistes bayifashe

Dusabe Emmanuel Kuya 4-05-2020

Ahubyo nikimuhama bamukate ijoso nawe yumve uko gupfa bimera

Dusabe Emmanuel Kuya 4-05-2020

Ahubyo nikimuhama bamukate ijoso nawe yumve uko gupfa bimera

rwasubutare Kuya 4-05-2020

Bashake nabo bazisangiye kuko nta cyaha mu Rwanda gikorwa kidafite icyitso ntibibaho ahubw barahishirana. Erega burya kwihanira birafasha mu guca ibyaha nuko leta nayo ibyanga....... nkahantu hakunze kuba umuco wo guhora ntabwo abantu bapfa kikorera ibyo bishakiye

Jean Kuya 3-05-2020

Akanakumiro koko uwomusore nibimuhama sha azahanwe Bikomeye ataribyabindi ngo nigifungo cyaburundu abagiye noguhombya leta.

Bikorimana Kuya 3-05-2020

Abantu babaye inyamanswape !
Nakurikiranwe nibimuhama azahanwe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...