AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyamagabe: Animateri yafatiwe mu cyuho yararanye n’ umunyeshuri w’ imyaka 17

Nyamagabe: Animateri yafatiwe mu cyuho yararanye n’ umunyeshuri w’ imyaka 17
12-10-2019 saa 12:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11466 | Ibitekerezo 12

Inzego z’ umutekano mu Rwanda zataye muri yombi umwarimu akaba na animateri w’ imyaka 31 wigisha ku ishuri rya G S st Jean Bosco Kaduha akekwaho gusambanya umukobwa w’ imyaka 17.

Uyu mwarimu yafashwe saa saba z’ ijoro nyuma y’ uko inzego zirimo RIB na Polisi y’ u Rwanda zari zamenye ko uyu mukobwa w’ imyaka 17 wiga kuri iki kigo cya G S st Jean Bosco Kaduha agiye kurarana na animateri. Byabereye mu murenge wa Kaduha, Akagari ka Kavumu , Umudugudu wa Bango.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amagepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko uyu murezi yafashwe saa saba z’ ijoro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Polisi yamenye ko uyu mwanimateri wo ku ishuri rya G.S Kaduha yari araranye umwana w’ umunyeshuri w’ imyaka 17. Aya makuru akimara kumenyekana umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge, RIB na Polisi bihutiye kujya kureba uwo animateri aho atuye bamusangana n’ uwo mwana”.

Uyu mukobwa yajyanywe ku bitaro bya Kaduha kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ ibanze bwatuma atandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina naho uyu animateri atabwa muri yombi ubu afungiye kuri RIB sitasiyo yo mu murenge wa Kaduha.


Iri shuri ricumbikira abanyeshuri

CIP Twajamahoro avuga ko nka polisi y’ u Rwanda basaba abanyeshuri kumenya inshingano zabo bakirinda ababashora mu bishuko, babashukisha ibintu bitandukanye cyane ko bibagiraho ingaruka zirimo guta amashuri no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Polisi y’ u Rwanda kandi irasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya igihe baviriye ku ishuri n’ aho banyuze bataha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Ntivuguruzwa Kuya 17-10-2019

Aba animateur b’ I kaduha muri group bariyemeje, kuk subu gusa bibaye n’ umwaka ushize byarabaye, rer nakatirwe urumukwiye ,ark abakobwa nabo bihangane pe bihe agaciro kabo,bakwiye kuk yagiyeyo azi neza ko Atari muri home yiwe,ntakundi😚😚😚😚

Uwamariya Marie Goretti Kuya 17-10-2019

Uwo mu tipe yakabije kweli kweli

L. Kuya 14-10-2019

Uyu nawe aba akwiye gufatwa nk’umwocanyi w’umurozi ushukashuka umuntu akamurogera mu byo amugaburiye! A MORT!!!!!!!!!!!!!!!!!1

Rwasa Kuya 14-10-2019

Ikibazo nuko nuwo murezi wenda yasanze uwo mwana asanzwĕ ari umugore none akaba ariwe ugiye kubiryozwa. Erega isi yarangiritse aba bakobwa nabo basigaye biteretera abagabo. Wamugani bajye babafunga bose uwarongowe nuwârongoye kndi harebwe niba uwarongowe adasanzwe yarabigize umwuga.

Eddie Kuya 13-10-2019

Animateur we kamubayehio.
Umwana.naww nahanwe kuko no inkunguzi
.

Munyaneza Kuya 13-10-2019

Animateur kweli Sha bamukanire twebwe twigabye animateur yarumuntu utinyitse n,igihanocye cyatumaga yiyubaha akanubahwa. Amategeko ashobora kuba yoroshye ahanishwa abangiza uburezi(abanyeshuri)

Munyaneza Kuya 13-10-2019

Animateur kweli Sha bamukanire twebwe twigabye animateur yarumuntu utinyitse n,igihanocye cyatumaga yiyubaha akanubahwa. Amategeko ashobora kuba yoroshye ahanishwa abangiza uburezi(abanyeshuri)

Irankunda Francois Kuya 13-10-2019

Nibyo nahanwe yarakosheje. Ntibikwiriye umurezi kandi nibaza impamvu yakoze ibyo azi ko ari cyaha. Nimba nta mugore afite iyo amushaka.

Jon Kuya 12-10-2019

Mbona aba bakobwa nabo babifitemo uruhare rukomeye rwo kwiyandarika ntibyumvikana ukuntu uyu mwana aba yageze muriyo nzu atavuze

Nahanwe kuko yisuzuguje gusa naho ubundi abo bana baba ari abagore rwose ntakuntu batamusangana ibimenyetso byo guhohoterwa

-xxxx- Kuya 12-10-2019

Uyu mwanimateri yitwa nde? Aya namahano pe akatirwe urumukwiye

JADO Kuya 12-10-2019

Uwo murezi ahanwe namategeko kandi nibasanga Uwo mwana yasambanijwe Uwo murezi bamwirukanye burundu kozongera gukorera leta

Vin Kuya 12-10-2019

uwo animateur rwose ahanwe,ariko leta ikwiriye gutekereza uburyo abo bana bishyira abagabo nabo bajya bahananwa nabo bagabo bitewe n’imyaka bafite.ibi byagabanya cyane umubare w’abana bishora mu busambanyi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...