AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamagabe : Bane bakomerekejwe n’abantu bataramenyekana, Meya ati ‘Ni amabandi turaza kuyafata’

Nyamagabe : Bane bakomerekejwe n’abantu bataramenyekana, Meya ati ‘Ni amabandi turaza kuyafata’
13-06-2020 saa 17:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4635 | Ibitekerezo

Abantu bataramenyekana bateye abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi batemamo bane, babiri bakomereka bikomeye, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe iki kibazo cyabereyemo bwatangaje ko ababikoze ari amabandi butanga icyizere ko ababikoze bari gushakishwa ndetse ko barafatwa.

Byabereye mu mu Kagari ka Munyege mu Mudugudu wa Munyege ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020.

Meya wa Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture yatangarije UKWEZI ati “Ni amabandi asanzwe abaho ntabwo ari ikintu kidasanzwe, ni amabandi turimo turayakurikirana turaza kuyafata. Ni abaturage bane bagize ikibazo, bakomeretse byoroheje bari kuvurirwa kuri centre de santé”.

Abatemwe barimo umukobwa w’imyaka 18 ; umusaza w’imyaka 65 n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Nubwo Meya Uwamahoro avuga ko abatemwe bakomeretse byoroheje hari amakuru avuga ko babiri mu batemwe bakomeretse cyane ndetse bari kuvurirwa ku bitaro bya CHUB aho boherejwe n’ibitaro bya Kigeme.

Bikimara kuba abaturage n’abayobozi batabaye bihutira kubajyana ku Kigo Nderabuzaima cya Mbuga, bagezeyo basanga abo bagabo babiri bakomerekejwe cyane boherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bisanga barembye bihita bibohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umurenge wa Uwinkingi wegeranye n’ishyamba rya Nyungwe ndetse abaturage bakeka ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

Meya Uwamahoro Bonavanture yabwiye UKWEZI ko abatemye aba baturage ari amabandi yari agamije kwiba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA