AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyamagabe: Imbere ya Kiliziya habonetse imibiri irenga 100 y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Nyamagabe: Imbere ya Kiliziya habonetse imibiri irenga 100 y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
30-09-2019 saa 13:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6782 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Cyanika mu mu karere Nyamagabe hamaze kuboneka imibiri 104 y’ abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kirakomeje hanitabajwe imashini ihinga.

Iyi mibiri yabonetse imbere ya Kiliziya ya Cyanika. Abaturage bakeka ko abiyaye Imana bo muri iyi kiliziya bashobora kuba bari bafite amakuru ko iyi mibiri ihari ntibayatange.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyanika Mudahunga yatangarije UKWEZI ko umubiri wa mbere muri iyi 104 imaze kuboneka wabonetse tariki 17 Nzeri ku makuru ubuyobozi bwahawe n’ umukobwa w’ imyaka 25 wakoraga mu isambu ya padiri.

Mudahunga avuga ko bakimara kubona ayo makuru bahise bajyanayo na komite ya IBUKA basanga koko ari imibiri y’ abishwe muri Jenoside.

Bamaze kubona imibiri 10, barahagaritse bakomeza ku munsi babona 3 nyuma bategura kuzahakorera umuganda rusange.

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 9 wabaye tariki 28 Nzeri 2019, habonetse imibiri 90.

Kuri uyu wambere tariki 30 hari gukoreshwa imashini ihinga. Mu masaha ya saa sita ubwo twavuganaga na Gitifu Mudahunga yavuze ko bari bamaze kubona undi mubiri umwe.

Kanamugire Venuste, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Cyanika yabwiye UKWEZI ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hari abatutsi bahungiye muri Kiliziya ya Cyanika,

Ati “Uwavagamo wese yahitaga yicirwa aho ngaho kuko hari na bariyeri”.

Ubuyobozi bwatumyeho abireze bakemera icyaha ngo baze bafashe abari gushakisha iyo mibiri kumenya aho iherereye.

Kanamugire ati “Ubutumwa nabwira abantu tunari kumwe n’ ubu, imyaka 25 ishize hadatangwa amakuru kugira ngo tubone iyi mibiri ishyingurwe mu rwibutso, nk’ uko twari tumaze kubahamagara abireze bakemera icyaha ba hano muri uyu murenge, nibaduhe amakuru nta kindi tubashakaho”.

Iyi mibiri yabonetse ku gice cy’ ubutaka buhingwa ku buryo bikekwa ko uretse uyu mukobwa wayibonye agatanga amakuru bishoboka ko hari abandi babiyonye bagaceceka.

Imwe muri iyi mibiri yabonetse mu mibyare ibiri y’ insina ku buryo bitumvikana ukuntu umuntu wacuye agiye gutera izo nsina atabonye iyo mibiri.

Ntabwo biradushobokera kuvugana na kiliziya gatolika mu Rwanda ngo igire icyo ivuga ku makuru avuga ko abapadiri baba barahishe amakuru kuri iyi mibiri. Nibidushobokera tukavugana tuzabitangaza.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome bw’ indengakamere, ihitana abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...