AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamasheke : Abana 2 bo mu muryango umwe baguye mu cyobo gicukurwamo zahabu barapfa

Nyamasheke : Abana 2 bo mu muryango umwe baguye mu cyobo gicukurwamo zahabu barapfa
29-07-2019 saa 12:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1850 | Ibitekerezo

Abana babiri bafite ababyeyi bava inda imwe baguye mu cyobo gicukurwamo zahabu barapfa. Abacukuye ibyo byobo biri mu mirima y’ abaturage bivugwa ko babicukuye mu buryo butemewe n’amategeko bahise batoroka.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, nibwo Mugabonake Elia w’ imyaka 10 na murumuna we Ishimwe Frank w’ imyaka 9 bitabye Imana nyuma yo kugwa mu gisimu cyaresemo amazi.

Icyo gisimu giherereye mu Mudugudu wa Wimpundu, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke Intara y’ Iburengerazuba.

Havugimana Pierre, nyirarume w’ aba bana yabwiye Ukwezi ko aba bana baguye muri iki gisimu ubwo barimo bakina.

Yagize ati “Kumwe abana baba bagenda baramanutse bagera ahantu hari ibisimu, abana bari gukina ntabwo baba bazi ibyo aribyo baguye mu gisimu kirimo amazi bapfiramo. Ni ibyobo bicukurwamo zahabu biri mu mirima y’ abaturage, baracukura bazibura bakimukira hirya yaho bakabisiga birangaye”.

Umwana umwe ni uwa Mukashyaka Elevanie undi ni uwa Nyiratabaro Immaculee.

Mukashyaka Elevanie arasaba ubuyobozi ko bwakurikirana nyiri isambu n’ abacukuragamo zahahu bakabafasha kubona amafaranga yo gushyingura aba bana.

Yagize ati “Nyiri isambu n’ abacukuragamo bakagombye kudufasha kubera ko turi gutanga amafaranga kandi ntayo dufite amafaranga yo kuvana imirambo ku bitaro bya Bushenge twayagujije. Ubu turi gushaka andi yo kudufasha gushyingura”.

Aba bacukuzi bacukuye ibi byobo bakora badafite uburenganzira. Uyu muryango usaba ko abo bacukuzi babuzwa gucukura cyangwa bakajya basiba ibyobo bacukura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruharambuga Anne Marie yavuze ko aya makuru yayamenye ariko ko ntacyo yayavugaho kuko akiri kubikurikirana.

Ntaganira Josue Michel , Umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yabwiye Ukwezi ko bari gushakisha abacukuye ibyo bisimu ndetse ko basabye ko hazakorwa umuganda wo gusiba ibyo bisimu.

Yagize ati “Twasabye umuganda wihuse wo gutaba icyobo, kugira ngo aho hantu hatazateza izindi mpanuka, ikindi kandi ni ibwirizwa ryishwe kuko abantu bacukuye bagomba gusiga batabye aho bacukuye”

Visi Meya Ntaganira yavuze ko ubuyobozi bw’ akarere bufatanyije n’ inzego z’ umutekano bari gushakisha abantu bacukuraga ibyo byobo kuko bahise batoroka.

Ibi byobo bimaze guhitana abana bane kuko uretse Mugabonake Elia na Ishimwe Frank byigeze guhitana abandi bana babiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA