AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamasheke : Uwarokotse Jenoside yishwe avuye mu nama

Nyamasheke : Uwarokotse Jenoside yishwe avuye mu nama
16-04-2019 saa 11:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11688 | Ibitekerezo

Umukecuru w’ imyaka 68 warokotse Jenoside yakorewe abatutsi Nyiranzaramyabera Specioza birakekwa ko yishwe n’ abantu bataramenyekana avuye mu nama ku murenge.

Amakuru y’ urupfu rwa nyakwigendera wari umukecuru w’ umuhinzi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019.

Nyakwigendera yaguye mu kagari ka Kigarama , Umudugudu wa Gisagara mu karere ka Nyamasheke Intara y’ Iburengerazuba.

Kimana Kanyogote Juvenal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanjongo yabwiye Ikinyamakuru UKWEZI ko nyuma yo kumenya amakuru y’ urupfu rwa Nyiranzaramyabera Specioza bahise bajya gukorana inama n’ abaturage.

Yagize ati “Ubu turi mu nama n’ abaturage…Yaguye mu kagari ka Kigarama Umudugudu wa Gisagara. Amakuru tukiri gukurikirana ni uko yishwe mu ijoro yari avuye kuri SACCO avuye kureba amafaranga ariya agenerwa abageze mu zaburu ya VUP.”

Gitifu yakomeje avuga ko Specioza ejo bari kumwe mu nama ku murenge y’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mukecuru yavuye mu nama ahitira kuri banki kubikuza amafaranga y’ inkunga ya VUP igenerwa abageze mu zabukuru.

Magingo aya ntabwo haramenyekana niba ubu bwicanyi bufitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa niba ari ubugizi bwa nabi busanzwe.

Umurambo wa Nyakwigendera Nyiranzaramyabera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma. Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yakubiswe ikintu mu mutwe kuko ababonye umurambo bavuga ko yari yavuye amaraso menshi mu mutwe.

Nyakwigendera Nyiranzaramyabera Specioza abana be n’ umugabo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA