AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyanza: Gitifu w’ Umurenge arashinjwa gukubitira umuturage ko yatanze amakuru

Nyanza: Gitifu w’ Umurenge arashinjwa gukubitira umuturage ko yatanze amakuru
21-08-2019 saa 10:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3679 | Ibitekerezo 7

Umugore witwa Mukantabana Eliane arashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza ko yamukubise amuziza ko yatanze amakuru ku karengane yakorewe n’ umuyobozi w’ umudugudu.

Uyu muturage wo mu mudugudu wa Nyesonga Akagari ka Butansida Umurenge wa Kigoma avuga ko yakubiswe ubwo yari agiye kwandukuza umugabo we wapfuye.

Bwa mbere yakubiswe n’ umuyobozi w’ umudugudu wa Nyesonga. Abaturanyi be bemeza ko uyu muyobozi w’ umudugudu asanzwe azwiho gukubita abaturage.

Mukantabana avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari yamweretse ifoto akamubaza niba ariwe, hanyuma agahita amubaza ngo ‘none se niba ari wowe urakora iki hano?’

Uyu muturage avuga ko yakomeje ajya kureba gitifu w’ umurenge, akamubaza ikimugenza yamara kukimubwira agahita atangira kumukubitisha umutwe ku nzu no kumukubita ibipfunsi mu mutwe.

Ati “Mbona araje akajya adonda mu mutwe ngo Nyesonga, Nyesonga wasubije ubwenge ku gihe. Yafataga gutya ahonda umutwe ku nzu ngo Nyesonga mwashyize ubwenge ku gihe. Ndataka cyane nti ni amakuru mumpora n’ubundi nzayavuga n’ aya ni amakuru ndayashyikiriye”.

Nyuma yo kuva mu biro by’ umurenge uyu muturage avuga ko yahitiye kuri Polisi agatanga ikirego.

RIB yatumije uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte bwa mbere ntiyitaba, ku wa mbere w’ iki cyumweru RIB yongeye gutumaho uyu muyobozi nk’ uko bigaragara kuri kuri ‘hamagara’ UKWEZI dufitiye kopi.


RIB yahamagajwe uyu muyobozi w’ umurenge

Gitifu Mukantaganzwa ahakana ibyo aregwa akanavuga ko umuturage gutanga amakuru ari uburenganzira bwe.

Yagize ati "“Ntabwo nakubita umuturage izo mbaraga ntazo mfite, naramwakiriye koko ndamubwira ngo asubire ku kagari bahamagara mudugudu bamusaba kumuha serivisi kugira ngo menye ko ahabwa ubwo bufasha, nahise mpamaga umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagali kuko twegeranye ngo mbimwibwirire, ahageze ahindura ibyo yambwiye, ambwira ko atajya kwa mudugudu nta serivise yamuha, urumva ko yari atangiye kumbeshya anabeshyera umuyobozi kandi atamugezeho.”

Akomeza agira ati “.... Buriya ntabwo tugomba kwemerera abaturage kubeshya. Naho gutanga amakuru byo ni uburenganzira bwe"


Gitifu w’ umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte ahakana ibyo ashinjwa na Mukatabana Eliane

Itegeko ry’ Itangazamakuru mu Rwanda rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwaka amakuru no kuyatanga igihe atari amakuru abangamiye umutekano w’ igihugu.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko iki kibazo RIB kikiri kugiraho iperereza bityo ko hategerejwe ikizava mu iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
kamugisha claudine Kuya 29-08-2019

Ntawamenya aho Amakosa ari gusa Amakosantakosonzwa Ayandi murakoze.

kamugisha claudine Kuya 29-08-2019

Ntawamenya aho Amakosa ari gusa Amakosantakosonzwa Ayandi murakoze.

NGENDAHIMANA JEAN CHRISOSTOME Kuya 27-08-2019

RWOSE BIRABABAJE KUBONA BASEBYA UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’UMURENGE WA KIGOMA NGO YAKUBISE UMUTURAGE,TUZINEZA UBURAMBE AFITE MUKAZI KANDI NTAMUTURAGE YIGEZE ABANGAMIRA MURAKOZE

Innocent Kuya 26-08-2019

None umva ngo baramubeshyera! Ubwo wasanga ari umugabo we wanditse comment imweza! Umuntu utuka diregiteri na mwarimu urumva umuturage yamukira?

Egide Bazarama Kuya 22-08-2019

Rwose ibyuyumuturage avuga ntakuri kurimo
Ubusanzwe Gitif wuyumurenge cyane ko arinaho ntuye
Ntamahane tumuziho gusa agira igitsure
Niba baramugongesheje inzu ubwo ntanibishyundu byahaje?
Ikindi iriyafoto iriho Gitif wahoze ayobora Butansinda
Kdi ubu ayoobora kugasoro
Naho uwomudamu yibeshya nigute wabwira umuyobozi ikibazo agatangira kugukubita nkuko abyivugira?

gasoe Kuya 22-08-2019

Hari ibintu bibura muir iy nkuru:
1. Ni ayahe makuru uyu mubyeyi azira gutanga kandi yayahaye ba nde kugira ngo bihura n’idondwa yakorewe. Biratuma umuntu atabona link neza

2. Ntabwo ari itegeko ry’itangazamakuru ni ITEGEKO RYO KUBONA AMAKURU.

Gusa gitifu utitaba RIB bwa mbere nawe, umuntu yamukemanga kabisa.

Sawa

liza Kuya 21-08-2019

Brigitte ni umucuyi Sana, yigeze gupfukamisha abadrecteur atuka abarimu kuri ba nyina ngo bakererewe inama.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...