AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyanza: Gitifu w’ umurenge yatawe muri yombi

Nyanza: Gitifu w’ umurenge yatawe muri yombi
22-11-2019 saa 12:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8881 | Ibitekerezo 4

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza Habineza Jean Baptiste.

Akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. RIB ivuga ko dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo buyifatire umwanzuro.

Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michelle yatangaje ko Gitifu Habineza Jean Baptiste yatawe muri yombi ejo tariki 21 Ugushyingo 2019.

Urubanza bikekwa ko Habineza Jean Baptiste yatanzemo ubuhamya bw’ ubuhimbano rwatangiye kuburanishwa mu kwezi wa 11 k’ umwaka ushize rusomwa tariki 30 z’ ukwezi kwa 7 uyu mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
KALISEMATIKE Kuya 26-11-2019

Uwo mwarimu azahanwe,yarenze kundanga gaciro y’abarezi b’uRwanda

Melchior Kuya 23-11-2019

Hakurikizwe amategeko

Melchior Kuya 23-11-2019

Hakurikizwe amategeko

Akariza Kuya 22-11-2019

Uwo gitifu bamuhane !!bene aba nibo bavamo agambanira igihugu kubera inda nini!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...