AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Umubitsi w’ikimina akurikiranyweho kunyereza miliyoni zirenga 2 z’abaturage

Nyanza : Umubitsi w’ikimina akurikiranyweho kunyereza miliyoni zirenga 2 z’abaturage
8-07-2020 saa 18:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1703 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 44 akekwaho kunyereza amafaranga 2 216 300 y’ikimina kitwa Abisunganye.

Byabereye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamure, Umurenge wa Muyira kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens yatangarije UKWEZI ko kugira ngo uyu mugabo witwa Bubanje Athanase atabwe muri yombi byatewe n’uko abaturage bamubajije amafaranga yabo abitse arayabura.

Ikinyamakuru Ukwezi twamenye ko amafaranga Bubanje akekwaho kunyereza arimo ayo abaturage bagomba gukoresha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza

Gitifu Muvunyi ntabwo yemeje amakuru y’ uko aya mafaranga yari ayo kwishyura mituelle ahubwo we yavuze ko ari amafaranga abaturage bari barizigamiye kugira ngo azabafashe kwiteza imbere.

Ati "Ikibazo nk’iki ntabwo cyari gisanzwe ariko nibyo byabaye uyu mubitsi yatawe muri yombi. Nk’ubuyobozi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana ukekwa kugira ngo abaturage babone amafaranga yabo bayakoreshe icyari cyatumye bayizigamira muri care".

Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muyira mu gihe iperereza rigikomeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA