Polisi y’ u Rwanda isaba abaturawanda kwirinda amakimbirane, kwirinda ingendo za hato na hato muri ibi bihe byo kurwanya covid-19, no kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ni nyuma y’uko umugabo wo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza wapfushije umugore n’umugore bari baturanywe wapfushije umugabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 basanzwe mu nzu y’uyu mugabo bapfuye.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije Ukwezi ko umugore yavuye iwe ajya mu rugo rw’uyu mugabo bari basanzwe ari inshoreke nk’uko polisi yabibwiwe n’abaturage.
Abaturanyi babo bategereje babona umugabo ntiyongeye gukingura urugi rwe nk’uko bari basanzwe babimenyereye niko kujya kureba ibyabaye basanga umurambo w’umugabo umanitse mu mugozi, barebye mu kindi cyumba basanga umugore yapfuye afite ibikomere nk’umuntu yatemaguwe.
Abaturanyi babo bavuga bombi bari inshoreke ngo nta makimbirane azwi bari bafitanye.
Twajamahoro yadutangarije ko icyabaye intandaro y’izi mfu kitaramenyekana, gusa ngo RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Umugabo ni Ngendahimana Leonidas w’imyaka 63 naho umugore ni Nabagize Beliya w’imyaka 35 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Runga, Umurenge wa Rwabicuma. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Nyanza.
CIP Twajamahoro ati “Icyo dukangurira abaturage muri iki gihe ni ukwirinda ingendo za hato na hato, bakirinda amakimbirane yo mu ngo muri iki gihe turimo turwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cya covid-19, tukabasaba kwirinda ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa amakimbirane”.