konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Kagame yatanze umuti uzarangiza icy’ abonerwa n’ inyamaswa

Perezida Kagame yatanze umuti uzarangiza icy’ abonerwa n’ inyamaswa
10-05-2019 saa 08:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2436 | Ibitekerezo

Ikibazo cy’ abonerwa n’ inyamaswa batabona ubwishyu bw’ imyaka yabo uko bikwiye, nyuma y’ igihe gihora kigaruka, Perezida Kagame yagaragaje ko byaba byiza hakoreshejwe uburyo butuma inyamaswa zitongera konera abaturage, aho kugira ngo abaturage bakomeze kugira ikibazo cy’ imyaka yabo yonwa n’ inyamaswa bakishyurwa make.

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Gicurasi 2019, ubwo Perezida Kagame yari yasuye akarere ka Musanze, umuturage Tuyishime Faustin yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’ uko imyaka yabo yonwa n’ inyamaswa bakishyurwa 1/3 cy’ ubwone kandi mbere barishyurwaga yose.

Abaturage bagaragaza imbogamizi y’ uko ikigo cya Leta gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’ inyamaswa kiri I Kigali bityo bikaba bibagora gutanga ikibazo ngo imyaka yabo izishyurwe.

Itegeko rishyiraho Ikigega kihariye cy’ Ingoboka SGF rivuga ko Ikicaro cyaco kiri i Kigali ariko ko gishobora kwimukira ahandi hose mu gihugu igihe bibaye ngombwa.

Perezida Kagame yagize ati “Ariko nta buryo bwakoreshwa inyamaswa ntizongere konera abaturage? Uwo biri mu nshingano ze hano ni nde wabidufashamo? RDB- Tourism Nta buryo habaho gukumira izo nyamaswa ntizige konera abantu?”

Yasabye ko amafaranga yakoreshwaga mu kwishyura imitungo y’ abaturage yangijwe n’ inyamaswa akoreshwa mu kuzitira izo nyamaswa ntizizongere kwangiriza abaturage.

Ati “Niba ari uruzitiro niba ari iki? Ntabwo byakunda, birabujijwe mu buryo bw’ ubukerarugendo? Ariko buri kantu kose umuntu azajya agomba kukavugaho, Minisiter, Governor Gatabazi RDB bande ubu mwananirwa gutekereza gukemura icyo kibazo”

Agaruka ku kibazo cya Tuyishimire wo mu karere ka Musanze, Umurenge wa Shyingiro, Umudugudu wa Rebero, yagize ati “Igihe batarakumira izo nyamaswa ngo ze kujya kubonera, baraza kubabarira indishyi ku buryo bukwiye kugeza igihe bazahagarika izo nyamaswa”

Abaturage bonewe n’ inyamaswa bishyurwa n’ Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF), ikigo cya Leta gikora mu rwego rw’ubwishingizi, gifite inshingano zo gutanga indishyi ku mpanuka zatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, igihe nta bwishingizi bifite cyangwa bitashoboye kumenyekana. SGF itanga kandi indishyi ku bantu bari ku butaka bw’u Rwanda bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...