AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru abaha n’inshingano nshya

Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru abaha n’inshingano nshya
12-05-2021 saa 12:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3772 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu Basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda anabaha inshingano nshya.

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, rigaragaza aba basirikare barimo abakuru bazamuwe mu ntera ndetse bakanahabwa inshingano nshya.

Mu bazamuwe, barimo Brig Gen Joseph Demali wagizwe Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

Hari kandi Lt Col Stanislas Gashugi wahawe ipeti rya Colonel agahita anahabwa Guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Hari kandi Majoro Ephrem Ngoga wahawe ipeti rya Lieutenant Colonel agahita anahabwa guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Naho Majoro Eustahe Rutabuzwa yahawe guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada/

Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bakajya ku ipeti rya Captain mu gihe 319 bari bafite ipeti rya Second Lieutenant bahawe ipeti rya Lieutenant.

UKWEZ.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA