AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Polisi yasobanuye iby’abasore babiri barasiwe I Nyanza

Polisi yasobanuye iby’abasore babiri barasiwe I Nyanza
26-03-2020 saa 10:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5297 | Ibitekerezo 4

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amakuru avuga ko abasore babiri barasiwe mu karere ka Nyanza bazize ko banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda coronavirus atari ukuri, ivuga ko bazize kurwanya polisi.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza tariki 24 Werurwe 2020.

Ibi byabaye mu gihe guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturarwanda kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirirakwira rya coronavirus.

Polisi mu butumwa yanyujije kuri twitter yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abarashwe barwanyije umupolisi wari kuri paturuye, baraswa n’undi mupolisi gusa ngo iperereza rirakomeje.

Ati “Abantu ntibitiranye iki kibazo n’ingamba zafashwe zo kwirinda COVID-19”.

Yakomeje ivuga ko amakuru avuga ko abaturage babiri barasiwe mu karere ka Nyanza bagapfa kubera amabwiriza yo gusaba abaturage kuguma mu ngo atari ukuri.

Uko byagenze

Ababonye uko byagenze bavuga ko Nyiramana Jean Claude wari utwaye Moto nta Ngofero( Casque), yahuye na polisi iramuhagarika aranga, ajya guhagarara ahandi hantu hafi y’aho hari Butiki.

Umwe mu ba Polisi yaje kuhamusanga amusaba ibyangombwa undi arabimwima, mu guterana amagambo ngo uyu wari utwaye moto yasingiriye umupolisi amufata mu ijosi batangira kugundagurana ashaka kumwambura imbunda.

Mu kugundagurana, undi mupolisi yahageze, ngo arasa isasu rimwe hasi agira ngo uyu musore arekure umupolisi mugenzi we, abonye byanze niko ku murasa isasu mu gatuza ahita apfa.

Uwitwa Nyandwi wari hafi aho, ngo yabonye uyu mugenzi we arashwe aza ashaka kurwanya aba ba polisi nawe araraswa ahita apfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Nzabandora Kuya 26-03-2020

Ni ryari urupfu rw’abapfa barashwe na Polisi ruzajya rukurikirannwa n’inkiko nk’uko ku baraswa n’abasirikari bigenda,kandi igihe cyose Polisi ikavuga ko irukorera iperereza;ese biherera he?RIP mwa nzirakarengane mwe.Ntangazwa n’uko nta mupolisi ushobora gufata umusivile ushaka kumurwanya akihutira ku murasa kandi mu cyico.

HrGIRIMANA CLAVER Kuya 26-03-2020

Nagirango menyeshe ukuri kubyabaye, uriya mumotari we sinahakana ibyo yavuzweho, ariko kuri uriya witwa Nyandwi EMMANUEL, we ubundi asanzwe ari umurwayi wo mu mutwe, mbifitiye gihamya ijana ku ijana, kuko ndi umwe mubashinzwe ubuzima bwe mu kazi nkora, ntabwo aho yarasiwe nari mpari, ariko icyo mpamya nuko polisi iyo iza kumenya ko ari umurwayi wo mu mutwe, ntabwo baba baramurashe, nkaba nsaba inzego za polisi kwegera umuryango we, bakawuhumuriza, kuko ubundi mu mategeko y’igihugu nta buryozzwa cyaha ku muntu ufite ibibazo byo mu mutwe. niba hari ukeneye amakuru yimbitse kuri ibi yanyndikira kuri email. promotrwanda@gmail.com

bobo Kuya 26-03-2020

Ubwo se murunva ibyo police yakoze aribyo ese niryari muzashyiraho urwego rugenzura iyo police yirirwa irasa abantu

123 Kuya 26-03-2020

Ariko Solution y’uwarwanyije Police burigihe ni ukurasa? Niba aricyo gisubizo kiba gisigaye c, kuki ataraswa kubindi bice bimuca intege zo kurwanya umu Police atari murwico, ntawe ndumva barashe nko mukuguru cg ukuboko, bose ni mugituza no mu mutwe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...