AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

RIB iri gushakisha umugabo ukekwaho kwicisha majagu umugore we

RIB iri gushakisha umugabo ukekwaho kwicisha majagu umugore we
8-10-2019 saa 15:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6786 | Ibitekerezo 1

Umugabo witwa Kabera Governor ari gushakishwa n’ inzego z’ umutekano, birakekwa ko yishe umugore we Mukeshimana Vestine agahita atoroka. Mukeshimana yicishijwe Majagu.

Byabereye mu mudugudu wa Nyacyonga Akagari ka Kagasa Umurenge wa Gahanga mu ijoro ryo ku wa 7 Ukwakira rishyira ku wa 8.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Etienne Mugambira avuga ko amakuru ya buriya bwicanyi bayamenye ahagana saa saba n’igice z’ijoro ariko ngo umugore yari yishwe mu minota 20 yari ishize.

Kabera na Mukeshimana bafitanye abana batatu barimo uruhinja rw’ amezi 4. Ibi bikimara kuba Kabera yahise aburirwa irengero.

Umuvugizi w’ urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modeste yatangaje ko batangiye iperereza kuri iki kibazo ariko nako bashakisha Kabera.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze aho iki cyaha cyabereye buvuga ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uyu mugore yari afite akabari, ndetse bafite n’ amazu akodeshwa byombi batumvikanagaho.

Uvugwaho kwica umugore we ngo yari asanzwe afite urugo mu Karere ka Gicumbi ahitwa Gishambashayo mu murenge wa Cyumba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Buregeya Francisco Kuya 9-10-2019

Ndabakunda cyane

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...